Post
Rayon Sports yanyomoje impuha z’uko Matumona atari ku rwego rwayo
Hashize iminsi irindwi Rayon Sports itangiye imyitozo irimo n’abakinnyi bashya, mu rwego rwo kwitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, aho iri kubera mu Karere ka Gicumbi.
Mu gihe imyitozo irimbanyije, umwe mu bakinnyi bashya Rayon Sports yaguze ni myugariro ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Abbel Matumona Wakonda Kanda.
Mu gihe byavugwaga ko uyu mukinnyi ari umwe mu banenzwe urwego rwe mu myitozo, Rayon Sports ivuga ko ari umwe mu bazubakirwaho umushinga wayo wo kwegukana ibikombe mu mwaka utaha w’imikino.
Umuvugizi wa Rayon Sports, Gakwaya Olivier, yavuze ko ari “umwe mu bagaragaje urwego rwiza mu myitozo”.
Mu bakinnyi azafatanya na bo harimo Charles Tchouplaou wavuye muri Tchad hamwe na Nshuti Didier wavuye muri Gorilla FC.
Rayon Sports iri kwitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup na CAF Champions League, kongeraho amarushanwa yo mu Rwanda arimo BK Pro League n’Igikombe cy’Amahoro.
