Post
‘Rayon Sports Day 2026’ yashyizwe muri Nyakanga
Buri mwaka Rayon Sports itegura ibirori byo kwerekana abakinnyi bayo by’umwihariko abashya, iba izifashisha mu mwaka w’imikino uba ugiye gutangira.
Mbere y’uko hatangira umwaka w’imikino wa 2026/27, Rayon Sports yateguye umunsi udasanzwe izerekaniraho abakinnyi bayo, abatoza ndetse n’abafatanyabikorwa bayo bazakorana.
Kuri uyu munsi wo guhuza abayobozi, abakinnyi n’abafana, ni bwo hazamurikwa ku mugaragaro umwambaro mushya w’ikipe izakoresha mu mwaka utaha, dore ko na wo uzahagera mu ntangiriro za Nyakanga.
Ni umunsi uzaba ku itariki ya 18 Nyakanga, ukazabera muri Stade Amahoro nk’uko byagenze mbere y’umwaka ushize mu 2025, aho izatumira ikipe yo mu mahanga ikaba ari yo izakina kuri uwo munsi.
Gikundiro yahaye uburenganzira abafana bo guhitamo ikipe yazatumirwa kuri uwo munsi, iravugwamo gushaka Simba SC yo muri Tanzania cyangwa Gor Mahia yo muri Kenya.
Iyi kipe iri kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup, ikomeje kwiyubaka mu buryo bw’amikoro, aho imaze kubona abaterankunga bashya bazayifasha mu mwaka utaha barimo na Banki ya Kigali.
Aba bafatanyabikorwa bariyongera ku bakinnyi bazerekanwa kuri uwo munsi, barimo Charles Tchouplaou wo muri Tchad na Antonio Atisso Kodjo wo muri Togo.
