Post
Perezida Kagame yifatanyije na ANC mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 100
{Perezida Paul Kagame ari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo aho yitabiriye ibirori byo kwihiza imyaka 100 ishyaka rya ANC rimaze rishinze imizi.}
Mu mihango iba kuri iki Cyumweru tariki 08 Mutarama 2012, ku kibuga kitwa Bloemfontein Stadium, Perezida Kagame arahura n’abayobozi b’ibihugu binyuranye aho bazasangirira ku meza amwe bizihiza isabukuru y’imyaka ijana ANC (African National Congress) imaze ishinzwe.
U Rwanda rwaragiranye umubano ukomeye n’igihugu cy’Afurika y’Epfo by’umwihariko guhera mu mwaka w’1994 nyuma y’aho ishyaka rya ANC rigiye ku butegetsi; icyo gihe ni nabwo FPR Inkotanyi nayo yari imaze gutsinda urugamba rwo kubohora igihugu.
Mu ijambo rye Ambasaderi Vincent Karega uhagarariye u Rwanda muri Afurika y’Epfo yagize ati: “Nyakubahwa Perezida Kagame aje hano muri Afurika y’Epfo, ku butumire bwa mugenzi we Jacob Zuma mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 ishyaka rya ANC ryaranduye ikandamiza ry’abirabura muri iki gihugu rimaze. Murabizi ko n’u Rwanda ari igihugu cyabohowe, rero nk’abayobozi bagize uruhare rukomeye mu kubohora ibihugu muri Afurika bagomba kubyishimira”.
Yongeye ati: “Uyu ni umwanya w’Afurika y’Epfo ariko ni n’uw’u Rwanda wo gushimangira ubucuti hagati y’ibihugu byombi; bitandukanye n’ibyo bamwe bakeka ko ibihugu bitumvika, kubera bariya bigize abanyapolitiki baje ino, ubu rero ni ikintu cyiza gikomeye kuba u Rwanda ruje kwifatanya na ‘South Africa’ no gushimangira uwo mubano”.
ANC yashinzwe tariki 8 Mutarama 1912, ifite izina rya South African Native National Congress, ishingirwa mu gace kitwa Bloemfontein ari nako kaberamo ibi birori. yashinzwe hagamijwe guharanira uburenganzira bw’Abirabura bo mu gihugu cya Afurika y’Epfo bwari bubangamiwe bikomewe n’abazungu. Mu mwaka w’1923 nibwo yahinduye izina yitwa ANC.
Mu myaka ijana ANC imaze ishinzwe irishimira byiza byinshi yagezeho nk’ishyaka ryaharaniye ubwigenge, irishimira kandi indangagaciro n’amahame meza byagezweho binyuze muriyo.
Muri ibi birori, Perezida Kagame aherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Louise MUSHIKIWABO, Minisitiri w’Uburinganire n’Iteremabere ry’Umuryango Aloysia Inyumba hamwe n’intumwa ya rubanda mu Muryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba Abdoulkarim Harerimana.
{ {{Ubwo yageraga muri Afurika y’Epfo Perezida Kagame yakiranywe icyubahiro n’Ingabo, hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane Madamu Maite Nkoana-Mashabane}} }


{{Foto: Village Urugwiro}}