Post
Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu
{Mu ruzinduko Perezida Kagame ari gukorera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yahuye na Sheikh Mohammed Bin Rashid Al Maktoum, Visi Perezida akaba na Minisitiri w’Intebe, kuri uyu wa kabiri tariki ya 3 Mutarama 2012.}
Uyu Mohammed Bin Rashid ni Umuyobozi w’Umujyi wa Dubai, yakiriye Perezida Kagame mu ngoro ya Zabeel, aho bagiranye ibiganiro byo kwagura ubuhahirane.
Ikinyamakuru Emirates 247 kivuga ko Sheikh Mohammed yabaye urugero rw’iterambere, aho Perezida Kagame yifuje ko u Rwanda ruzungukira byinshi ku byagezweho na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu ngeri zitandukanye.

Uretse Perezida Kagame na Sheikh Mohammed bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye, abaminisitiri n’abayobozi batandukanye nabo bari muri iyi nama.
Mu Ugushyingo umwaka ushize Perezida Kagame yasuye Umujyi wa Masdar, i Abu Dhabi, urangwa n’ikoreshwa ry’ingufu zisubira (renewable energy).
Aho Perezida Kagame yasuye ikigo cy’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Masdar.