Post
Peace &Love Building Club ifata abana babana n’ubwandu nk’inzirakarengane
{Gikondo: Kuva mu mezi 5 ashize, Rukundo Aimable abicishije muri Peace &Love Building Club yatangiye gushyira mu bikorwa igitekerezo cyo gufasha abana babana n’ubwandu bwa SIDA mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Murenge wa Nyamata.}
Mu kiganiro na IGIHE, Rukundo yavuze ko gufasha abana bari mu kaga batagizemo uruhare ari ikimenyetso cy’ubuntu n’ubumuntu kuko abana babana n’ubwo bwandu usanga ari inzirakarengane.
Rukundo ati:” nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo nari maze kuyobora urubyiruko mu bikorwa byinshi kandi byiza maze kubona imikorere n’imvugo bya Nyakubahwa Jeannette Kagame bigira biti ‘fata umwana wese nk’uwawe’,nahisemo gukora ikintu kimwe gifitiye abantu bose akamaro kizanatuma nshobora kuzashimisha Imana kandi nshobora kuzibukirwaho no mu bihe ntazaba nkiriho”.

Rukundo Aimable akunze kugaragara mu bikorwa by’urubyiruko bifite ubushake, umurava n’intego zigamije gukorera ubuvugizi abantu babaye n’abatari kivurira kugirango bave mu bwigunge bakoresha impano zabo nk’uko bazihawe.