Gatsibo: Abana barenga 360 binangiye gusubira mu ishuri
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bwatangaje ko mu bana 1.712 batangiye umwaka w’amashuri wa 2025/2026 baravuye mu ishuri, abarenga 1.200 barisubijwemo, hanabonekamo abagera kuri 362 binangiye kurisubiramo aho kuri ubu bari gushakishwa ngo bigishwe ibyiza byo kwiga ku buryo muri Nzeri bazarisubiramo.