Bel uhagarariye u Rwanda muri ‘The Voice Afrique Francophone’ yarangije amasomo ya kaminuza
Uwase Belinda, uzwi ku izina rya Bel mu muziki ndetse akaba ari umwe mu bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, ari mu banyeshuri bahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri African Leadership University (ALU), aho yize ibijyanye na Entrepreneurial Leadership.