Bill Gates yeretswe intambwe y’u Rwanda mu gukoresha AI mu buvuzi
Umunyemari Bill Gates uri mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kureba intambwe rwateye mu bikorwa byo guteza imbere ubuzima yasuye Ikigo cy’Igihugu gikusanya kikanasesengura amakuru y’Ubuzima cyifashishije Ikoranabuhanga ry’Ubwenge Buhangano (NHIC), yerekwa uburyo amakuru akusanywa akomeje guteza imbere urwego rw’ubuvuzi mu Gihugu cyose.