Rusheshangoga na Imran batabarije APR FC yandagajwe na Gor Mahia
Rusheshangoga Michel na Nshimiyimana Imran bakiniye APR FC bayitabarije nyuma y’aho iyi kipe yatsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup 2026.
WordPress Backend
Editorial Workspace
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Rusheshangoga Michel na Nshimiyimana Imran bakiniye APR FC bayitabarije nyuma y’aho iyi kipe yatsinzwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino wa mbere wa CECAFA Kagame Cup 2026.
Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Mignonne Kabera, yavuze ko kubaka umuryango uhamye n’Igihugu gikomeye bitangirira ku kwita ku mwana, ari na yo mpamvu iri torero ryiyemeje gukomeza kugira uruhare mu bikorwa biteza imbere imibereho y’abana, by’umwihariko abakobwa.
Perezida wa Bangladesh, Mohammed Shahabuddin, yeguye mbere y’’imyaka ibiri yari asigaje ngo manda ye y’imyaka itanu irangire.
U Rwanda na Pologne byagiranye amasezerano agamije gufasha imiryango y’abakozi bo muri za Ambasade kubona imirimo no koroherwa gukorera muri ibyo bihugu.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), mu rwego rwo gutegura no kubaka ubushobozi bw’abazayobora iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda ejo hazaza. Iki kigo kizatangira muri Nzeri 2026, kizaba gitanga amasomo yo ku rwego rwa Kaminuza mu byerekeye ubwenge buhangano.
Ibihugu binyamuryango by’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, byatoye umwanzuro wo kwirukana Karim Khan ku mwanya w’Umushinjacyaha Mukuru, nyuma y’ibirego by’imyitwarire mibi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
LeBron James yatangaje ko mu mwaka utaha w’imikino, azaba ari muri Philadelphia 76ers, ikipe yavuze ko izaba iya nyuma akiniye mbere yo gusezera ku gukina Basketball.
Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), n’ingamba zitandukanye zigamije guhanga ibishya mu nzego zinyuranye.
Abantu nibura 15 bamaze kwicwa mu bitero by’u Burusiya byagabwe muri Ukraine, harimo 10 bishwe na misile zaguye ahari imurikagurisha ry’ikoranabuhanga rya (drones) hafi y’Umurwa Mukuru Kyiv.
Sena y’u Rwanda yasabye Guverinoma kwihutisha itegurwa ry’umushinga w’itegeko rigenga ubufasha mu by’amategeko, umushinga w’itegeko rigenga ubuhuza n’umushinga w’ivugurura ry’itegeko rigena imitunganyirize, ifasi, ububasha n’imikorere bya komite y’Abunzi mu rwego rwo kuziba ibyuho bikigaragara mu gutanga ubufasha mu by’amategeko.