Editorial Workspace
IGIHE content backend
This theme is intentionally minimal. Public presentation belongs to the headless frontend; WordPress remains focused on content operations, previews, workflows, and publishing safety.
Headless status
Frontend not connected
No headless frontend URL is configured yet. This theme remains usable for editorial work, but frontend preview links are unavailable.
Latest content
Impamvu José Mourinho yihebeye abakinnyi b’Abanyafurika
Umunya-Portugal José Mourinho ni umwe mu batoza bakomeye kandi bafite amateka ahambaye mu mupira w’amaguru ku Isi. Mu myaka myinshi amaze atoza amakipe akomeye i Burayi, yagiye agaragaza ko afite umubano wihariye n’abakinnyi bakomoka muri Afurika, ndetse akaba yaragiye agira uruhare mu kuzamura impano nyinshi zo kuri uyu Mugabane.
ICC mu ihurizo rikomeye ryo kubona usimbura Karim Khan
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ruri mu ihurizo ryo gushaka Umushinjacyaha Mukuru mushya nyuma y’uko Karim Khan wari muri uwo mwanya yirukanywe, bikanakomezwa n’igitutu cya dipolomasi ruri gushyirwaho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Siluane na Yussif barebeye umukino wa APR FC na Garde Républicaine FC mu bafana
Umunyezamu mushya wa APR FC, Ernan Alberto Siluane, wari mu izamu ubwo iyi kipe yanyagirwaga ibitego 5-0 na Gor Mahia, yakuwe mu bakinnyi bakina na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti.
Nigeria: Abantu 30 bishwe n’amabandi mu ntara ya Kaduna
Abantu 30 biciwe mu gitero cyagabwe mu mudugudu wo muri Leta ya Kaduna, mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria n’abantu bitwaje intwaro mu rukerera rwo ku wa Mbere.
Abantu 80% bahabwa ubutabazi bw’ibanze hifashishijwe imbagukiragutabara mu Rwanda baba bakoze impanuka
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutabazi bw’Ibanze mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, Dr. Sindikubwabo Jean Nepomuscene, yagaragaje ko mu bantu 50 bahabwa ubutabazi bw’ibanze buri munsi hifashishijwe imbangukiragutabara, abagera kuri 40 baba bakoze impanuka zo mu mahanda bingana na 80%.
APR FC ikwiye kwibwiza ukuri
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Nyakanga 2026, kuri Kigali Pele Stadium, Ikipe ya APR FC igiye gutana mu mitwe na Garde Républicaine FC yo muri Djibouti mu mukino wa kabiri mu Itsinda A rya CECAFA Kagame Cup 2026.
Pologne: Shema yubatse sosiyete ‘DomLift’ izafasha mu micungire y’imitungo itimukanwa mu Rwanda
Mu gihe Abanyarwanda bari mu mahanga bakomeje gushora imari mu mitungo itimukanwa mu Rwanda, rimwe na rimwe kuyikurirana bari kure bikabagora, Shema Aristide utuye mu Mujyi wa Wrocław muri Pologne yabatekerejeho.
Abasirikare ba Amerika barenga 600 bakomerekeye mu ntambara na Iran kuva muri Gashyantare
Abasirikare bagera kuri 624 ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze gukomereka kuva Perezida Donald Trump yatangiza ibitero kuri Iran muri Gashyantare, nk’uko imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ingabo za Amerika ibigaragaza.
Apôtre Mutabazi agiye gukora ubukwe, yatumiye abantu 30
Apôtre Mutabazi Kabarira Maurice yateguje ubukwe bwe n’umukunzi we, Beatrice, bamaranye hafi umwaka bakundana, avuga ko buzitabirwa n’abantu 30 gusa yise inshuti nyanshuti n’abavandimwe.