Ingimbi z’u Rwanda zabonye itike ya Afrobasket U-18
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball yabonye itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’amajonjora ya ‘FIBA U18 AfroBasket 2026 Zone 5’ itsinze Uganda amanota 70-65.