Misiri yikomye imisifurire ivuga ko ibogamira kuri Lionel Messi
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ya Misiri, Hossam Hassan, yarakariye cyane FIFA ayishinja kugira uruhare mu kugena uko imikino y’Igikombe cy’Isi igenda, nyuma y’imisifurire yateje impaka ku mukino wahuje iki gihugu na Argentine ku wa Kabiri.