Post
Nzakomeza gusobanura kandi abantu ntibakabifate nko kwivuguruza-Fidele Ndayisaba
{Bamwe batekereza ko kuba hari icyemezo gifashwe n’Umujyi wa Kigali uyu munsi, ejo kigahinduka ari ukwivuguruza; ibi ariko siko Fidèle Ndayisaba uwuyobora abibona.}
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umunyamakuru wa IGIHE.com Ruzindana RUGASA, Fidèle Ndayisaba yatangaje ko bikorwa ku nyungu z’abaturage; yashimangiye kandi ko azakomeza gusobanurira abatuye Umujyi wa Kigali ibintu byose bizaba bitumvikanye neza, ndetse abasaba kutabifata nko kwivuguruza kuko byose ngo bikorwa mu nyungu no ku byifuzo by’abaturage.
{ {{Iki ni ikiganiro kirambuye twagiranye na Fidèle Ndayisaba, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali }} }
{{IGIHE.com: Mugereranyije ibintu mwakoze mu mwaka ushize, ni nk’ibihe bintu 3 ubona mwagezeho bikomeye? Naho ni ibihe bintu nibura 3 mwifuzaga gukora mutagezeho?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Murakoze.
{{Mu mwaka ushize, ibyo twishimira tubona twagezeho birimo:}}
– Umutekano mwiza waranzwe mu Mujyi wa Kigali,
– Igikorwa cyo kwagura uburyo bwo gutwara abantu.
– Kuvugurura ibikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, gushyiraho amatara mashya ayobora ibinyabiziga n’abanyamaguru.
{{Ku bintu bitatu 3 twifuzaga gukora tutarageho harimo:}}
– Ikipe y’Umupira w’Amaguru ya AS Kigali itarashoboye kuza mu makipe y’ibihangange nk’uko twabyifuzaga.
– Twari dufite gahunda y’uko tuzarangiza umwaka twarangije kumurikira imihanda yose twatangiye gushyiraho amatara, ariko ntitwabigereyeho igihe.
– Ikindi twifuzaga ko cyakorwa ni uko ibibanza dufite mu Mujyi wa Kigali byateganyirijwe birimo ikibanza cya hano hepfo mu Kiyovu aho twita mu Bumwe, ikibanza cya Kigali Special Economic Zone ndetse n’icya Gacuriro, byaba byaratangiye kubakwa ariko twarangije umwaka bakiri mu mishinga.
{{IGIHE.com: Hari abantu batandukanye bava mu ntara zo hirya no hino baje gushaka imibereho muri Kigali, ni iki mukora kugirango babashe kubona aho bacumbika mu mazu ari ku giciro buri wese yabasha gucumbikamo kandi ajyanye n’isura y’Umujyi muyobora, ariko nanone bijyanye n’amikoro yabo?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Mu bo dufite baturuka hirya no hino hari abifite amikoro bashobora gukodesha cyangwa bakaza kugura amazu meza hano mu Mujyi wa Kigali. Ariko turabizi ko hari n’ab’amikoro macye bakeneye aho gucumbika, akaba ariyo mpamvu turimo gushakisha abashoramari bakubaka amazu aciriritse ku buryo ari abatuye mu Mujyi wa Kigali bakeneye gukodesha cyangwa abavuye mu ntara babona aho gutura heza.
{{IGIHE.com: Hifujwe kenshi ko amasaha yo gukora yaba 24 kuri 24 mu Mujyi wa Kigali ariko byarananiranye; hakorwa iki ngo amasaha yo gukora umunsi wose ashoboke?}}
{{Fidèle Ndayisaba: }} Kimwe mu byatumaga abantu badakora nijoro ni transport isa n’aho yabaye ingorabahizi kuko ucuruza ndetse n’ugura baba bakeneye gutaha igihe icyo aricyo cyose bashakiye, ariko usanga abashakaga kugura bagezaga igihe cyo gutaha bakabura ikibatwara.
Abafungura aho bacururiza nabo bageragezaga gufungura igihe kirekire bagezaga mu masaha akuze bakabona nta bantu baza bikabahenda ndetse bagasanga amafaranga babona ari macye. Business rero ni business natwe ntitwahatira abantu gukora batunguka turabibashishikariza ariko bigashimangirwa n’uko babona bunguka.
Icyo twabonye cyabikemura ni ugushyiraho uburyo bwatuma abagura batagira inzitizi zo kugenda amasaha yose. Ubu hari gahunda yo kuzana izindi modoka nyinshi kandi nziza zizakora amasaha menshi ku munsi, twabiganiriyeho n’inzego zitandukanye zirimo MININFRA, RURA, Traffic Police ndetse na Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yabyakiriye neza cyane.
{{IGIHE.com: Kurwanya uruvunganzoka rw’imodoka (traffic jam) mu masaha ya mu gitondo n’ay’umugoroba abantu bajya ndetse bava ku kazi byabaye imbogamizi ikomeye mu mwaka wa 2011, ni iki muteganya ngo iki kibazo kizakemuke muri uyu mwaka wa 2012?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Hari ibyo turimo gukora bigerageza kugabanya uru ruvunganzoka; muri iyi minsi ariko ibizatanga umusaruro uboneka turabiteganya imbere kuko imodoka zo zirimo gukomeza ziyongera.
Dufite umushinga w’ibilometero bigera kuri 60 by’imihanda tugiye gushyiramo kaburimo mu Mujyi wa Kigali, ikigamijwe ni ukugabanya uruvunganzoka rw’imodoka kuko hazaba harimo imihanda ituma n’abavuye mu ma “quartiers” badahora banyura mu Mujyi rwagati. Aha nabaha urugero rw’uko abantu bashaka kujya Kicukiro bazajya banyura ku muhanda uzaturuka haruguru ya Saint André, uzamuka ugakomeza Kimisange mu Murenge wa Kigarama, ukomeze ku i Rebero ugende utunguke hariya ku Rwibutso rwa Nyanza… Tuzanakomeza ku buryo n’abashaka kugera i Kanome bazajya bajyayo batagombye kunyura i Remera.
Hari n’indi mihanda myinshi irimo gukorwa hirya no hino muri Gasabo izatuma uru ruvunganzoka rugabanuka, icyakora iyi mihanda ntizaza ije gukemura iki kibazo gusa ahubwo bizanongera ubwiza bw’umujyi binongerere agaciro inyubako z’abantu.
{{IGIHE.com: Hari amapoto arimo kugenda ashingwa ku muhanda Kigali-Kayonza; iyi gahunda irimo gukorwa n’Umujyi wa Kigali? Ese bigamije iki?}}
{{Fidèle Ndayisaba: }} Iki gikorwa kirimo gukorwa hirya no hino mu Mujyi wa Kigali; kigamije kumurikira Umujyi wa Kigali ubu abantu bose bagendaga muri uriya mubande wose bari mu mwijima ntibazongera kuwugendamo.
{{IGIHE.com: Aya matara azagarukira hehe?}}
{{Fidele Ndayisaba:}} Bizagarukira i Kabuga, ariko ntitwirengagije ko Umujyi wa Kigali ukomeza ukagera hafi ya Nyagasambu aho duhana imbibi na n’Intara y’Iburasirazuba. Gusa icyiciro cya mbere kizagarukira i Kabuga ariko tuzakomeza uko ubushobozi buziyongera.
{{IGIHE.com: Hari bamwe bavuga ko ahari ari uburyo bwo guhuza imbibi za Kigali na Rwamagana ku buryo Kigali izaguka ikagera i Rwamagana, byaba aribyo?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Ahaaa! Abavuga ko Rwamagana izinjira mu Mujyi wa Kigali? Ubwo bavuga na Bugesera? Bon, ibyo ntabwo nabivuga ubu ngubu haracyari kare cyakora cyo hari ibyagiye biba imbibi zikavugururwa ariko ubu ntacyo nabivugaho… ntabwo turabiganiraho. Ubwo ni icyifuzo cy’abantu, nibabyifuza bakabigaragaza, icyiza cya Leta yacu yakira ibyifuzo by’abantu hanyuma ibyiza ikabikora.
{{IGIHE.com: Wigeze kuvuga uti: “Ak’abajura kashobotse, abakigoragozwa tuzabajyana i Wawa, abari mu bigo by’amashuri turabasangayo, nimubura abajura mu Mujyi wa Kigali ntimuzabituzize, kuki hakigaragara abajura benshi mu Mujyi, inzitizi mwabigizemo ni izihe?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Ingamba zo twarazifashe, gusa inzititizi ntizibura, ikiriho ubu usanga byarahinduye isura; abakozi bo mu rugo nibo biba abo bakorera ariko icyiza n’uko bahita bafatwa. Hakoreshejwe imbaraga zose zigomba gukoreshwa abajura barafatwa, rwose polisi yacu irakora cyane ndetse n’amarondo arakora neza.
Nemera ko ubujura burimo guhashywa bikomeye kandi n’ababigerageje bagenda bafatwa bagatahurwa n’ubwo abagifite umutima w’ubujura bagihari. Ntabwo twigeze twizeza abantu ko uwo mutima wo tuzawurangiza mu bantu, icyakora tuzakomeza kwereka abantu ko ubugiyemo butamugwa amahoro byanze bikunze, ku buryo n’ababyifuza bazajya bagenda bacika intege
{{IGIHE.com: Aba bantu bacururiza ku muhanda ibyabo byo bimeze bite? Mubona bazashiramo burundu?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Ndahamya ko bigenda bigabanuka, gusa haba hari abantu baba bifuza kubona amaramuko mu buryo bwihuse aribyo bizana akajagari. Ubu ikiriho ni abihaye gutegera abantu hafi y’ibiro cyangwa ahakorerwa n’abantu runaka.
Guca iki kintu bizakomeza gukorwa n’inzego z’umutekano ariko n’ababigura nabo bagakwiye kubigiramo uruhare.
Abakora magendu baba bahari barekereje… sinavuga ngo bizacika burundu kuko kugira ngo ingeso ya magendu izarangire mu bantu… ni nk’iyo gukora icyaha. Kuva Adam na Eva batangira icy’inkomoko, abakiristo bagiye babatizwa, Yezu Kristo araza aradupfira kugirango atsinde icyaha ariko na nyuma y’urupfu n’izuka rye byaranze birakomeza. Rero ni ingeso y’agatima ka muntu ihoraho, ubwo hagomba guhora hari ibikorwa kugirango abantu bakumire ndetse barwanye aho byaturuka.
{{IGIHE.com: Uruganda rw’ibikoresho bitandukanye rwo mu Gakinjiro rubangamije ubuzima bw’abahaturiye kuko barara basakuriza abahatuye ku buryo ngo barara banaturitsa ingunguru mu gicuku cyane; ese murakora iki ngo iki kibazo gikemuke abahatuye batuze?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Ni amakuru meza uduhaye, turaza kubikurikirana n’abo bireba, mu by’ukuri nta bantu bari bakatubwira ko hari igikorwa nk’icyo kihakorerwa kibabangamiye, ariko ubwo tubimenye turaza kubikurikirana turebe uko byakemuka.
{{IGIHE.com: Muri gare ya Nyabugogo hari akajagari kenshi k’imodoka n’abagenzi ibi bishobora kuba intandaro y’ibikorwa bibi byinshi harimo ubujura, isuku nke no kwanduzanya indwara ndetse n’abakora ibikorwa bibi byo guhungabanya umutekano bakwikinga mu mu bantu bahari bakabangamira umutekano mu buryo butandukanye. Murakora iki ngo iki ngo akavuyo gacike burundu?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Bimwe mu byo twatangiye gukora ni ukongeramo urumuri kugirango habone bihagije; ikindi ku bijyane n’akavuyo k’imodoka buri agence ifite aho ikorera kandi ubona bafite ubwitonzi ariko tuzakomeza kubinoza neza cyane dufatanyije n’abahakorera.
Izi agences zashyizeho abashinzwe umutekano bo ubwabo, hari na Polisi, gusa turateganya ko iyi gare yakwagurirwa hariya cyangwa se ikimurirwa ahandi mu bihe bizaza kuko ari mu gishanga ariko ni ibintu byo kuganirwaho.
{{IGIHE.com: Uko umujyi utera imbere niko ibikorwa by’imyidagaduro byiyongera; ahari ndemeranya namwe ko mudashimishwa no guhagarika ibitaramo by’abantu mu ma saha ya saa yine z’ijoro nk’uko bikorwa; murakora iki ngo iki gikorwa kitazaburira mu 2012? Ese nta mushoramari murimo kureshya ngo yubake inzu igezweho y’imyidagaduro ku buryo abantu bazajya batarama kugeza igihe bashakiye?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Ibikorwa byo kubaka ntibyagibwamo n’Umujyi wa Kigali nk’urwego rwa Leta, icyo dukora ni ukuyobora abantu tukabereka ahari amahirwe yo gushora imari, rero tuzakomeza kubashishikariza kubaka inzu z’imyidagaduro nziza.
{{IGIHE.com: Ibi bivuze ko igihe cyose bitarakorwa abantu bazakomeza gufungirwa ibitaramo mu masaha ya saa yine z’ijoro?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Erega buriya ntitubafungira, icyo tubuza gukomeza saa yine z’izoro ni ukubuza abantu ni ugukomeza ibikorwa bibangamira ituze ry’abandi.
Nk’abayobozi ntitwakemera ko bamwe bakora ibikorwa bibangamira ubuzima bw’abaturage. Ariko hari abantu bafite inyubako zabugenewe zidasohora urusaku bo barakora.
Nafata urugero nk’urwa Cadillac, abantu baridagadura bakarikesha, sibo bonyine hari n’abandi… Ubwo turatekereza ku cy’ama-salles manini cyane kandi abantu barimo kugenda babikoraho… Ntabwo isaha ya saa yine z’ijoro ari nshinganwa ubwo uko ibikorwa bigenda biboneka ayo masaha tukagenda tuyavanaho ndizera ko abantu batazabyita kwivuguruza.
{{IGIHE.com: Muvuze kubyo kwivuguruza munyibutsa ibimaze iminsi; mwakira gute abantu bavuga ko mukunda kwivuguruza?}}
{{Fidele Ndayisaba:}} Ntabwo ndamenya aho babikura. Ntabwo twivuguruza, ahubwo iyo tubakoreye ibyo bifuza bakunze kubyita kwivuguruza uretse ko hari n’ibyo batubeshyera; hari icyo bambeshye ntazi aho cyaturutse cyo kubuza amapikipiki kugenda nyuma ya saa yine z’ijoro; icyo ni igihuha nayobewe uwakizanye kuko mu byememezo natangaje ku mapikipiki icyo nticyigeze kibamo, ngirango abantu bagendeye ku mabwiriza yo mu 2006 ariko nayo bakayareba igice kuko iyo ngingo yabayeho kubera ubujura n’ubugizi bwa nabi bwajyaga bukorwa hifashishijwe amapikipiki… Ntitwigeze tubangira gukora. Ariko icyakora kubabwira ngo bakomeze bagende neza tuzabikomeza ntituzabihindura, n’uwakwifuza ikinyuranye nacyo ntazabibona.
Gusobanura ko nzabikomeza kuko biri mu nshingano zacu, ikizaba kitumvikanye nzagisobanura kuko ni inshingano zanjye, ntibazabyitiranye no kwivuguruza.
{{IGIHE.com: Hari abana bari ku Gisozi bari mu cyo bise transition camp ubwo bavanwaga ku muhanda ariko baba ahantu hadashobotse ndetse ubirebye ku jisho ubona hadafite isuku ku buryo bashobora no kwandura indwara; ibyabo bizagenda gute?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Kiriya kigo cyavuyeho. Aba bana bavanwaga mu muhanda bakahanyuzwa mu gihe hashakishwa imiryango yabo cyangwa ibindi bigo byabakira. Kiriya kigo cyavuyeho kuko hari ikindi kigo cyabugenewe cy’i Gikondo cyitwa transit centre aho inzerezi zigaragaye mu mujyi zinyuzwamo mu gihe hari gutegurwa ko bajyanwa i Wawa mu mahugurwa kwigishwa, no kugororwa… kiriya kigo nticyagombaga kugahuma kandi hari ikindi cyabugenewe.
{{IGIHE.com: Abaturage b’Umujyi wa Kigali barasaba ko bongererwa igihe cyo kwishyura ubukode bw’ubutaka kuko ukwezi kwa mbere mwabahaye kurimo ibikorwa byinshi bikeneye amafaranga, muzubahiriza icyifuzo cyabo cyangwa icyemezo ni cya kindi?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Igihe twarakibongereye gihagije cyo kubihanganira ngo bashobore gutanga imisoro ijyanye n’ubukode bw’ubutaka, uwashaka igihe kirengaho nawe yaba ashaka gukabya, ahubwo icyo twasaba abantu ni ukwihuta, nizere ko batayamariye muri Noheli n’Ubunani kuko twongereyeho iminsi.
{{IGIHE.com: Isoko ry’Umujyi wa Kigali rigeze he kugirango ritangire gukorerwamo? Rizakorerwamo gute? Abantu bazabona imyanya gute?}}
{{Fidèle Ndayisaba: }} Inyubako yaruzuye, ubirebye hasigaye uturimo dutoya two gutunganya hanze, ndetse n’abantu bamaze gufatamo imyanya hafi ya yose ku buryo hari hasigaye nk’itarenga 10%, urebye ntibirenga impera z’uku kwezi batarafungura.
{{IGIHE.com: Ese ubundi mubona amasoko ari muri Kigali ahagije?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Kuko abaturage bagenda biyongera ntabwo navuga ngo arahagije. Hari ayari asanzwe y’Umujyi wa Kigali arimo kuvugururwa kugirango ajyane n’igihe akaba ariyo mpamvu ubu amasoko ya Muhima agiye kuvugururwa, Kicukiro niyo gahunda ndetse ubu umushinga ugeze kure, turateganya no gukora gutyo na Kimironko kugirango hajyane n’ubwiza bw’umujyi twifuza.
{{IGIHE.com: Minisitiri w’Intebe yasabye ko ikimpoteri cya Nyanza gifungwa; bigeze hehe bishyirwa mu bikorwa?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe yatanze ukwezi kugira ngo kiriya kimpoteri gifungwe. Site y’aho kizajya twamaze kuyibona, ni mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba. Iyi site yarashimwe ndetse ubu impuguke zirimo gutegura ibikenewe kugirango itunganywe imirimo yo kujya kumena yo ibishingwe itangire, bityo icya Nyanza gifungwe burundu.
{{IGIHE.com: Umujyi wa Kigali urimo Kaminuza n’amashuri makuru kurusha izindi ntara zose z’u Rwanda. Mukorana mute nayo mu rwego rwo kuzamura iterambere ry’Umujyi muyoboye?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Turakorana cyane, nk’urwego rw’ubuyobozi nyirizina turakorana kuko buriya ariya mashuri akorwamo ndetse akanigamo abantu benshi, nibo rero batuma business igenda neza, bakora ubushakashatsi bufasha Umujyi wacu, bamwe bazagukora stage mu Mujyi no mu turere ndetse hari n’abakozi bacu bajya kwihugura muri izo kaminuza.
{{IGIHE.com: Ubwo mwatsindiraga kuyobora uyu mujyi mwavuze ko AS Kigali igomba kuza mu makipe akomeye ariko ikomeje kugaragaza intege nke; biterwa n’iki?}}
{{Fidèle Ndayisaba: }} Birashoboka ko amakipe yandi yateye imbere iyacu ntitere imbere, gusa hari ibyo tubona bikeneye kuvugururwa kandi tubifitiye gahunda; twabonye ko ikeneye ba rutahizamu kuko ubona ikina neza ariko ntibashe kurangiriza mu izamu, rero mu cyiciro cya kabiri cya shampiyona tuzareba uko twabikosora. Ariko nk’uko nabivugaga na nyina w’undi agira uko abyara, n’andi nayo ari mu irushanwa, ubwo tuzakomeza guteza imbere sport dushyiramo imbaraga ariko tutirengagije ko n’abandi bari mu irushanwa.
{{IGIHE.com: Abantu batandukanye bagiye bimurwa ahantu ikitaraganya ariko ugasanga nyuma yo kuhava nta gikorwa kihakorerwa. Biterwa n’iki?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Imishinga yo kubaka ntikorwa mu gihe gito ngo ibe irangiye, gukora inyigo bifa amezi menshi ndetse no kuhashyira inyubako bigafata igihe kirekire.
Nk’urugero rwo mu bibanza bya hano hepfo mu Bumwe (ahahoze hitwa mu Kiyovu cy’abakene) byafashe igihe ngo hashyirwemo ibikorwa remezo bifite ireme, urebye imihanda yubatswemo ni myiza kandi minini (ubu turimo kuyirangiza), hari n’ibindi bigomba kujyamo byo gutunganya imyanda … Abantu rero bakwiye kumva ko abari bahatuye batari kwimuka ngo bucye hazamuka izindi nyubako hatabanje gutungana.
{{IGIHE.com: Amatagisi yo mu Mujyi wa Kigali asigaye azwi ku izina rya “Nyakatsi” aracyagendwamo n’abantu 4 ku ntebe kandi mu bindi bihugu bya EAC intebe yicarwamo n’abantu 3, ese muri Kigali bizakomeza gutya cyangwa hari ikizahinduka?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Tuzabiganiraho n’abazikoresha tunumve icyifuzo cy’abazigendamo, turebe icyakorwa, ubu icyiza kiriho ni uko icyo tugiye gukora tukiganiraho n’abafatanyabikorwa ndetse n’abagenerwabikorwa. Nibigaragara ko biteje imbogamizi bizahindurwa, gusa ubu sinafata umwanzuro kuko tutaraganira n’abo bireba.
Ziriya taxis ziragenda zihindurwa ntabwo arizo turi bupangire kuko zizagenda zisimburwa n’izindi zigezweho, nziza, ngari, ziteye neza buri wese yagendamo anezerewe.
Mu rwego rwo kuvugurura gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali dufite gahunda y’uko abantu bazacika kugenda mu modoka zabo bakajya bagenda mu mabisi manini agezweho; n’abasirimu bagendamo bakumva nta kibajena kandi bakubahiriza igihe nk’uko babishakaga, nizitangira gukora abantu bazabona ko kugenda mu modoka zabo aribyo bihenze ndetse binarushya.
Ziriya taxis ntoya hano mu Mujyi rwagati rero igihe cyazo kiragenda kirangira, simvuze ngo ngo ejo turazirukana. Ntazo twirukanye; ahubwo turinjizamo inshyashya nziza zigenda zisimbura ziriya zari zimaze gusaza.
{{IGIHE.com: Usanga insengero zo mu Mujyi wa Kigali zikorera mu kajagari ku buryo hari n’aho salles zimwe mu minsi y’imibyizi ziba ari utubari byagera ku cyumweru zigahinduka insengero; aka kajagari kazacika ryari?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Twakoze urutonde, ubu twamaze kureba insengero zose tubifashijwe n’uturere, tugenda tuganira nabo ngo bagire ibyo bakosora kuko usanga hari iziri mu kajagari koko, tuzabibafashamo kandi barumva; ni abafatanyabikorwa beza. Gukosorwa ntibyakosorwa mu munsi umwe ariko hamwe no kubigiramo uruhare dufatanyije nabo bizaba bizakorwa neza.
{{IGIHE.com: Ni iki mwavuga mu gusoza iki kiganiro?}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Nongeye kubifuriza umwaka mwiza wa 2012 w’uburumbuke, amahoro n’amahirwe kandi nk’uko nabivuze twinjira mu Bunani twabibutsa ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ribujijwe ku bantu bose, gufata ibisindisha birazira bikaziririzwa ku bana n’urubyiruko bari munsi y’imyaka 18, no kujya mu runywero n’ahakorerwa ibitaramo bibujijwe ku bana n’urubyiruko rutaruzuza imyaka 18 batari kumwe n’ababarera.
Turasaba kandi umuganda wa buri wese mu kudufasha muri iki gikorwa kugirango turusheho kurerera u Rwanda rwacu rw’ejo hazaza tubitaho kuko iki ari ikibazo gikomeye tudakwiye kwihererana.
{{IGIHE.com: Murakoze ku bw’iki kiganiro kirambuye tugiranye.}}
{{Fidèle Ndayisaba:}} Murakoze namwe.