Post
Nyagatare: Ishyamba si ryeru mu kwemeza abafashwa na FARG
{Mu gihe igikorwa cyo kwemeza abakwiye gufashwa n’Ikigega kigenewe gutera inkunga Abacitse ku Icumu Batishoboye (FARG) gikomeza, bamwe mu bacitse ku icumu bemeza ko bagenda bimwa ijambo biturutse kuko bemeza ukwiye gufashwa abakozi ba FARG bakamwanga bayobowe na Mutwara Ezra, umuyobozi mukuru wa FARG ushinzwe imari. }
Buri mwaka, FARG gikora ijonjora ku bazafashwa, ariko mu karere ka Nyagatare gikorwa mu buryo butandukanye n’utundi turere.
Ubwo umunyamakuru wa IGIHE.com yageraga aho iki gikorwa cyaberaga mu murenge wa Rwempasha ku kigo cy’amashuri cya Rwahi nahasanze abakozi ba FARG basomera abaturage amategeko bagenderaho kugirango bafashe uwacitse ku icumu. Abaturage bo bati ” turarizi turarimenyereye “.
Mu kiganiro kuri telefoni, uhagarariye abacitse ku icumu mu karere ka Nyagatare yatangarije IGIHE.com ko muri aka karere nta wamenya icyo bagenderaho kugirango hemezwe ufashwa na FARG. Yagize ati ” Kwemeza ufashwa ntabwo bikorwa kimwe mu mirenge. Mu mirenge ya Matimba, Musheri, Kiyombe na Rwempasha ntabwo bakurikiza itegeko, yewe n’imvugo ikoreshwa n’abahagarariye FARG iba irimo agashinyaguro. Nta wamenya niba barigeze bahura n’ibyabaye mu Rwanda… bishongora ku bantu nabo bagakabya.”
Ubusanzwe itegeko rigenderwaho kugirango umuntu afashwe na FARG riteye ritya: FARG ifasha abantu batishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uhereye ku itariki ya 1 Ukwakira 1990 kugera kuri 31 Ukuboza 1994.
Mutwara Ezra we avuga ko ufite ababyeyi bombi atakagombye gufashwa. Igitangaje ni uko umwana ufite ababyeyi bombi barihirwaga ari nka 4 bagiye babagabanya hagafatwa 3 cyangwa 2, abandi bakirwariza; nyamara mu itegeko haragaragaramo utishoboye!
Ibyo uwo muyobozi akora kenshi ntabyemeranywaho n’abacitse ku icumu mu karere ka Nyagatare; bo bavuga ko adakwiye no kubikora kuko ibi byabaye yibera mu gihugu cya Uganda. Bati ” Umuntu aturuka muri Uganda akamenya ate abacitse ku icumu rya Jenoside bose bo mu karere ka Nyagatare ? ”
Nyuma y’ibi, abaturage baragaruka kuri bamwe mu bakozi ba FARG (tutari butangaze amazina) bavuga ko bo barangwa n’imikorere itari myiza. Umwe mu babyemeza we yatangarije IGIHE.com ko mu ntangiriro z’umwaka twashoje wa 2011 banze umwe mu bana bagombaga gufashwa, nyuma agasanga umukozi mu modoka ya FARG arimo kwandikira uyu mwana icyemezo. Yamubajije ibyo arimo gukora undi abura icyo asubiza.
Twabajije umwe mu batungwa agatoki icyakorwa ngo abantu ashinzwe guhagararira barenganurwe, asubiza ko abantu barokotse baba baziranye. Ati ” Nyuma yo kubwirwa ko uzajya afatwa yakoze ibinyuranije n’itegeko azajya abiryozwa, uwahirahira kubikora sinzi niba yaba atekereza; tuzi abacu bagomba gufashwa, nitwe twakabemeje.”
Iyo uvuye mu murenge umwe ukajya mu wundi usanga bavuga ko batazi intego ya Mutwara Ezra mu gukura abana babo ku rutonde. Mu murenge wa Tabagwe ho abaturage bamubwiye ko yemeza vuba abo ashatse yarangiza akagenda.
Nyuma y’ibi byose, twavuganye na Mutwara Ezra, akaba ari umuyobozi mukuru wa FARG ushinzwe imari. Ku bijyanye n’imikorere mibi ivugwa muri FARG. Nawe ubwe ushyirwa mu majwi byose yarabihakanye, ati ” Ntabwo nemeza hemeza abaturage. Uwo bemeje ko atishoboye turamufata agafashwa.”
Ibijyanye n’imikorere mibi no kuvuga nabi bigaragara mu bakozi bemeza abafashwa muri FARG nabyo yavuze ko ntabyo azi. Kuvuga nabi byo bituruka kuri kamere muntu.
Ku kibazo cy’abakozi babo banengwa cyane harimo n’ushinzwe uburezi, Mutwara agira ati ” Uwo yababaje yakwitabaza ubutabera.”
Ikigega kigenewe gutera inkunga abacitse ku icumu cyashyizweho na Leta y’u Rwanda gishyirwaho n’itegeko n ° 02/98 du 22/01/1998 kugirango gifashe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ubu ibikorwa bikaba byaregerejwe uturere.