Post
NUR:Yitabye Imana habura iminsi 22 ngo ahabwe impamyabushobozi
{Bankunda Fred wari Umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yitabye Imana azize impanuka y’imodoka yabereye mu gihugu cya Uganda.}
Nyakwigendera yari ku rutonde rw’abagomba guhabwa impamyabushobozi kuya 27 Mutarama uyu mwaka.
Uyu musore wazize impanuka ku munsi w’ejo tariki ya 3 Mutarama 2012, yaguye mu gihugu cya Uganda aho yari yaragiye kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka no kugura bimwe mu byagombaga kuzamufasha mu birori byo gusoza amashuri ye ya Kaminuza “Graduation”.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com, Mushiki wa nyakwigendera ari nawe wamureraga yavuze ko musaza we yakoze impanuka ubwo yari muri bisi yavaga i Kampala yerekeza I Fort Portal mu gihugu cya Uganda (ari naho umuryango we utuye).
Iyi mpanuka yahitanye abantu 3 barimo na Bankunda, abandi benshi bo bakomereka cyane; yabereye ahitwa Mubembe. Nyuma y’impanuka aba bose bahise bajyanwa ku bitaro byo muri ako karere (Mubembe hospital).

Mu gushaka kumenya byinshi kuri Bankunda Fred witabye Imana, twavuganye na Ngarambe Frank wabanaga na Nyakwigendera mu cyumba cya Kaminuza (Cambodge 119) wadutangarije ko yababajwe n’urupfu rw’incuti ye magara.
Ngarambe yagize ati: “Fred yari inshuti yanjye kandi twabanaga mu cyumba kuva twagera muri kaminuza muri 2007. Yari umuntu uciye bugufi kandi ufite ibitekerezo bizima. Yari inyangamugayo ku buryo n’uwamwishyuzaga igiceri cy’ijana yatuzaga ari uko akimwishyuye”.
N‘agahinda kenshi, Ngarambe yakomeje agira ati: «Byandenze, ndumva ntashobora kwemera ko yapfuye gusa byose bishobora kuba ari umugambi w’Imana”.
Bankunda Fred yavutse ku itariki 10 Ukwakira 1982, avukira mu gihugu cya Uganda. Yize amashuri abanza mu Karere ka Nyagatare, ayisumbuye mu ishuri rya ESSA Nyarugunga naho Kaminuza ayiga I Huye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ari naho yari arangije icyiciro cya 2 (Licence/Bachelor’s) mu ishami ry’Ubukungu n’Icungamutungo (Economics and Management), mu gashami k’imari (BBA/ Finance).
Biteganyijwe ko umubiri wa Nyakwigendera ugarurwa mu Rwanda, imihango yo kumushyingura ikazakorwa kuri uyu wa Kane tariki 5 Mutarama 2012 mu Kagari ka Rutare ya II, mu Murenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare ho mu Ntara y’Iburasirazuba.