Post
NUR:90 bongejwe umwaka bari barangije kwiga
{Abanyeshuri bagera kuri 90 biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu ishami ry’imiti (Pharmacie), bagiye kongerwaho umwaka nyuma kandi byari biteganyijwe ko bazahabwa impamyabumenyi muri uku kwezi kwa Mutarama.}
Nk’uko bitangazwa n’abo banyeshuri, ndetse bigashimangirwa n’abayobozi ba Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ngo aba banyeshuri barangije imyaka ine neza, ndetse bakora ibizami ndetse bakora n’ubushakashatsi busoza amasomo yabo (mémoire) banahabwa n’impapuro nyemezaburenganzira (To Whom it may concern) z’uko barangije; byari biteganyijwe ko bazakora ‘Graduation’ hamwe n’abandi ariko siko bizagenda.
{{Ntibumva neza ibibabayeho}}
Nk’uko bitangazwa na bamwe muri aba banyeshuri, basanga iki ari ikibazo kandi kije kibaguye hejuru kuko bo bari biteguye guhabwa impamyabumenyi muri uku kwa Mbere kimwe na bagenzi babo bo mu yandi mashami.
N’ubwo ariko kandi ibi aba banyeshuri babivuga, ngo bari bazi neza ko bagomba gukora umwaka wo kwimenyereza nyuma yo kurangiza amasomo, ariko icyaje kubatungura ni uko bongejwe umwaka, bakazahabwa impamyabumenyi zabo umwaka utaha bamaze gukora umwaka umwe wo kwimenyereza (internship).
Umwe mu banyeshuri wavuganye na IGIHE.com ariko utashatse ko izina rye ritangazwa yagize ati:”Twebwe icyo twifuza ni uko graduation yacu yabaho, ndetse ibyo gushaka amafaranga ntibihagarike graduation yacu.”
Muri rusange nk’uko aba banyeshuri babitangaza, icyo bashaka ni uko bahabwa impambumenyi zabo nk’abandi; aha kandi bakaba bahamya ko bazi neza ko internship bagomba kuyikora, cyane ko bavuga ko no mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ariko bikorwa.
{{Ubuyobozi bwa Kaminuza buvuga iki?}}
Dr Egide Kayitare ukuriye ishami rya Pharmacie muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aganira na IGIHE.com yagize ati:”Twari twahisemo ko iyi internship aba banyeshuri bazayikora nyuma barangije, ariko ko ntabwo Minisiteri y’Ubuzima yabashije kubona amafaranga yo kubafasha. Ibyo rero byatumye bagumana amategeko shingiro (statut) y’abanyeshuri kugirango bazafashwe”.
Ikindi Dr Kayitare yadutangarije ni uko n’ubundi umunyeshuri wese urangije mu ishami rya Pharmacie abanza gukora umwaka umwe w’iyimemyerezamwuga hanyuma akabona kwaka akazi, nabwo abanje kwiyandikisha muri Minisiteri y’Ubuzima.
Yagize ati:”Uretse kuvuga ngo barahabwa impamyabumenyi ngo bambare imyenda, igihe cyo gutangira akazi n’ubundi kiracyari cya kindi.”
Dr Safari Bonfils ushinzwe ireme ry’uburezi muri Kaminuza y’u Rwanda, nawe yahamije ko nta kabuza aba banyeshuri bazahabwa impamyabumenyi nyuma y’umwaka umwe.
Ku kuba hari abanyamahanga bari muri abo banyeshuri bashobora kuba bazakorera iryo menyerezamwuga mu bihugu byabo, Dr Safari yagize ati: ”Ibyo ntacyo bivuze kandi n’abanyamahanga bagomba gukora internship, dushaka ko abanyeshuri barangiza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda baba bafite ubushobozi bwo gukora ibyo bize”.
Ikindi Dr Safari avuga ni uko niyo aba banyeshuri bakora ‘Graduation’ bitatuma babona akazi, kuko byanga bikunda bagomba kubanza gukora umwaka umwe bimenyereza ibyo bize.
{{Mu Nama nkuru y’Uburezi ( HEC) bo baravuga iki?}}
Prof. Rugege Geoffrey ukuriye iyi nama aganira na IGIHE.com, yatangaje ko iki kibazo barimo kukiganiraho bafatanyije na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ibyemezo bizavaMo bikazamenyekana mu gihe cya vuba.
Mu mwaka wa 2007 kandi nabwo abanyeshuri bo mu Ishami ry’Ubuhinzi (Agronomie) bari barangije umwaka wa mbere mu ishami ry’ubumenyi ( Sciences), bashyizwe mu mwaka wa mbere wa Agronomie kugirango bigane n’abari baje kwiga mu wa mbere 2007 na 2008 (abanyeshuri bavuga ko ari nk’aho basibijwe), nabwo bikaba byaratunguye benshi muri abo banyeshuri.
{{Hejuru ku ifoto: Dr Safari Bonfils}}