Post
Ntibifurizanya umwaka ‘‘mushya’’ bifurizanya ‘‘mwiza’’ cyangwa ‘‘muhire’’
{Buri gihe uko umwaka ushize undi ugataha niko abantu bifurizanya ibihe byiza byo gusoza umwaka no gutangira undi neza. Mu mvugo zikoreshwa ariko, « umwaka mushya” nta gisobanuro nyifurizo igira.}
Iyo umuntu agize ati « Umwaka mushya » bisa no gusubiramo cyangwa kwibutsa ko umwaka washojwe hatangiye undi. Kubwira umuntu ngo « umwaka mushya » nawe ati « umwaka mushya », muba musa n’aho nta n’umwe ugize icyo yifuriza undi mu gihe mu Kinyarwanda tumenyereye indamukanyo nyifurizo, zose zihuriza ku kwifuriza umuntu ubugingo buzima, kurama no kuramba, gutunga no gutunganirwa, uburumbuke no kororoka.
Kubwira umuntu uti « Umwaka mushya » ntaho bitaniye na ba bandi bavuga ngo « Ndifuriza umunsi mwiza nyiranaka twiganye », cyangwa ngo « Nifurije anniveraisre muramu wanjye uri i Gihindamuyaga » Imvugo nyifurizo zirangwa no kuba zifite kimwe mu bisobanuro twavuze ejuru, mu gika cya gatatu. Dufatiye aho, birumvikana ko umuntu atifurizwa urugendo, ahubwo yifurizwa urugendo ruhire. Umuntu ntiyifurizwa umunsi w’amavuko yifurizwa umunsi mwiza w’amavuko, bitihi se akifurizwa gukura ajya ejuru, iyo akiri muto.

No ku mwaka mushya uba utangiye, umuntu ntiyifurizwa umwaka mushya, ahubwo yifurizwa umwaka Mwiza (Bonne Année), cyangwa se umwaka muhire (Heureuse Année) Uwakwifuza ko ijambo mushya rigumamo yabihindura « Umwaka Mushya Muhire /Happy New Year »
Mukomeze mugire umwaka mushya muhire, w’amahoro n’ituze, wuje ibyiza byose mwifuza, muzahahe muronke kandi ntibizabace mu myanya y’intoki.
Yehova azabarinde inyatsi, abakize kuvomera mu rutete kandi amahoro azabagenderere ature iwanyu .