Post
Nta muturage ukwiye guhutazwa – Minisitiri Musoni
Abayobozi bo mu Ntara y’Amajyaruguru barasabwa ko imihigo bahiga bagomba mbere na mbere kuyumvikanaho n’abaturage. Ibyo bikaba byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musoni James, ubwo yari mu nama ya Komite mpuzabikorwa y’Intara y’Amajyaruguru, akaba yari nawe mushyitsi mukuru muri iyo nama yabereye mu Karere ka Musanze.
Iyo nama yabaye ku wa 22 Werurwe 2012, yari igamije kurebera hamwe ibyagezweho n’Intara y’Amajyaruguru mu myaka itanu ishize mu kurwanya ubukene n’ingamba zafatwa kugira ngo iyo Ntara ikomeze itere imbere.
Iyo nama yari iteraniyemo abayobozi banyuranye ku rwego rw’Intara, Uturere n’Imirenge bigize Intara y’Amajyaruguru, yarebeye hamwe uburyo Intara y’Amajyaruguru ihagaze mu kurwanya ubukene.
Muri iyo nama kandi hagarutswe ku mirimo ikenewe gukorwa nyuma yo kurwanya Nyakatsi ku mazu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, James Musoni, wari umushyitsi mukuru muri iyo nama yashimye intambwe imaze guterwa mu kurwanya ubukene ariko asaba abaturage kwitabira umurimo bagafatanya n’ubuyobozi hagamijwe kwiteza imbere,yagize ati ‘‘turashima abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ku bw’uruhare bagize mu kugabanya ubukene. Turabasaba gukomeza gukora, bahuza ubutaka, bazigama ku buryo bwose, kugira ngo babashe kugera ku nguzanyo zituma bagaragara mu ruhando mpuzamahanga mu guhashya ubukene. Dore ko ubu turi mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.’’
Minisitiri Musoni James mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, yavuze ko igenamigambi rikozwe neza ari iry’abayobozi baganiriyeho n’abaturage bakaryunguranaho ibitekerezo. Yavuze ko bidakwiye ko hagira umuturage wigira ikigande ariko nanone nta muyobozi ukwiye guhutaza umuturage ngo niyubahirize gahunda za Leta ku ngufu.
Minisitiri yavuze ko hari abayobozi batwara ubutumwa nk’Ivanjili bagategeka abaturage ngo ndavuze ngo ibyo si byo, hagomba kubaho kuganira n’abaturage, kugira ngo igenamigambi rihere hasi rigana hejuru, kugeza ku rwego rw’igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kandi yibukije ko icyumweru cy’icyunamo cyegereje, bityo abaturage bakaba bagomba gukomeza kubumbatira umutekano, kuko muri iki gihe twibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, haba hari abashaka kubyuririraho bakaba bahungabanya umutekano.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé yavuze ko bitarenze ukwezi kwa kane uyu mwaka imirimo yo guhoma, gukinga, kubaka ubwiherero n’ibikoni by’ayo mazu bizaba byarangiye gukorwa.
Bosenibamwe yavuze kandi ko abaturage batagomba kubaho nabi.
Intara y’Amajyaruguru ni yo yabaye iya mbere mu gihugu mu guteza imbere umuturage, aho muri iyo myaka itanu ishize yabashije kugabanya ubukene ho 17,2%.
Inkuru dukesha Izuba Rirashe