Post
Nta muhanzi ukwiye kwiringira ko azatorwa kubera ko azwi cyane-Mushyoma Joseph
{Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promoters itegura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ifatanije n’uruganda rwa Bralirwa, avuga ko nawe yatunguwe cyane n’abahanzi icumi batoranijwe bityo asaba abahanzi kutajya birara ngo ni uko bakunzwe.
Arasaba abahanzi kutajya bicara ngo barindiriye ko bazatorwa kuko bazwi gusa. }
Aganira na IGIHE, Mushyoma Joseph yashimangiye ko imyanzuro yavuye mu matora y’abaturage bihitiramo abahanzi bagomba gukomeza mu guhatanira irushanwa rya PGGSS II byamutunguye cyane kimwe n’abandi Banyarwanda benshi, gusa asanga bikwiye kubera isomo abahanzi bumva ko bamenyekanye cyane.
Abasaba kutajya birara bibwirako bafite abakunzi benshi bazabatora nta kabuza. Ati:”Sinari nziko byagenda kuriya, abatorwa bakwiye kujya begera abafana babo, bituma n’umufana yumva ko umwitayeho, muri kumwe bityo akagutora”.
Mu gihe kuri uyu wa kane hazatangazwa igihembo cy’amafaranga uzegukana iri rushanwa azahembwa, Boubou arishimira imigendekere y’ibyiciro by’iri rushanwa kuko byagenze neza uko babiteguye.
Tubibutse ko ibikorwa byo kubarura amajwi y’abaturage byakozwe na ‘PricewaterhouseCoopers’ bamenyerewe mu mabarura nk’aya ku rwego mpuzamahanga.