Post
Nta kigo cyemerewe kuzamura amafaranga y’ishuri
{Tariki ya 9 Mutarama nibwo hazaba itangira ry’umwaka w’amashuri wa 2012 mu Rwanda. Ministeri y’uburezi ikaba isaba ababyeyi n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi gukurikiranira hafi imyigire n’imyitwarire y’abana, bakamenya ko abana bageze ku mashuri yabo.}
Umunyabanga wa leta muri Ministeri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Harebamungu Mathias, yabwiye ORINFOR ko mu rwego rwo koroshya ingendo, abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bazatangira mu byiciro bibiri kandi ababyeyi n’ibigo by’amashuri bakabigiramo uruhare rugaragara.
Dr Harebamungu akaba yasabye by’umwihariko abayobozi b’ibigo by’amashuri bizakira kandi bigacumbikira abanyeshuri, kurushaho kwita ku isuku y’abo banyeshuri, haba ku mubiri, aho barara bakirinda ko hari abana 2 baryamana ku gitanda kimwe, bakita ku isuku y’aho bafungurira ndetse no mu bwiherero.
Ku kibazo cy’ibigo by’amashuri bizamura amafaranga y’ishuri uko byiboneye, Dr Harebamungu yavuze ko bizajya bibanza gusuzumwa na njyanama y’akarere.
Iri tangira ry’amashuri rije rikurikira iminsi mikuru ya noheli n’ubunani. Ubusanzwe iminsi nk’iyi yarangiraga hari bamwe mu babyeyi bafite ikibazo cyo kubonera abana babo ibikoresho, ariko bamwe mu bana bo mu mujyi wa Kigali baganiriye na Radio Rwanda bavuze ko bamaze kwitegura gusubira ku ishuri.
Ku birebana n’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza umwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza n’abasoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, Harebamungu yavuze ko amanota yabo bazayatangariza ku gihe.
{{Inkuru dukesha ORINFOR}}