Post
Nshimiyimana Eric yabaye umutoza w’Isonga FC
{Kuwa Gatanu nibwo ibiganiro hagati y’ubuyobozi bw’ikipe y’Isonga FC igizwe n’abakinnyi bakiniye u Rwanda mu mikino ya nyuma y’ igikombe cy’isi n’umutoza Eric Nshimiyimana birangiye bemeranyije ko ayibera umutoza mukuru.}
Mu kiganiro IGIHE.com yagiranye n’umutoza Eric Nshimiyimana ubwo twari tumusanze ku kibuga cya FERWAFA ari gukurikirana imyitozo y’Isonga FC, Nshimiyimana yadutangarije ko ibiganiro bagiranaga n’ubuyobozi bw’Isonga FC bisa nk’ibyarangiye ko agiye gutangira akazi vuba.
Umutoza Nshimiyimana ati: “Ibiganiro nagiranaga n’abayobozi b’ikipe ya Isonga FC bisa nk’ibyarangiye, nubwo ntarasinya ariko byose twarangije kubyemeranyaho nzasinya amasezerano y’umwaka umwe ntoza ikipe Isonga FC.”
Twashatse kumenya igihe azatangirira imirimo ye na gahunda afite, Nshimiyimana yadutangarije ko afite gahunda ndende kandi ko azatangira mu cyumweru gitaha.
Nshimiyimana ati: “Nzatangira gutoza iyi kipe kuwa mbere tariki ya 9 Mutarama 2012, gusa ubu ndi gukurikirana aba bakinnyi neza n’ubwo abenshi nsazwe mbazi, naho gahunda yo ni ndende kuko iyi kipe ntabwo ari ikipe isazwe nka za APR FC, Rayons Sport n’izindi n’ikipe y’abakinnyi bakiri bato bagifite byinshi byo kwiga kandi abanyarwanda batezeho byinshi”.
Nshimiyimana yakomeje adutangariza ko n’ubwo aba bakinnyi bakiri bato mu myaka ugereranyije n’abakinnyi basazwe bakina shampiyona, ko kuri we abona ko bamaze gukura ku buryo bazitwara neza bafatanyije, Nshimiyimana ati: “Aba bakinnyi ndabona bazitwara neza, yego ntiwavuga ngo bazakora ibitangaza aka kanya, icyo tugomba gukora n’ukubategura bagakomeza kuzamuka mu mupira wabo kandi banatsinda”.
Ikipe y’Isonga FC igizwe n’abakinnyi bakiniye u Rwanda mu mikino y’igikombe cy’isi muri Mexico bashyizwe hamwe kugira ngo umupira wabo ukomeze uzamuke bakinire n’ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20, Nshimiyimana tumubajije niba azahita aba umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, yadutangarije ko mu masezerano atari uko ameze kuko we azatoza Isonga FC nk’ikipe ikina mu cyiciro cya mbere n’indi mikino ko kuba iyi kipe igizwe n’abakinnyi benshi bashobora kuzajya bagaragara mu Mavubi y’abari munsi y’imyaka 20 ko ntaho bihuriye.
Isonga FC iri ku mwanya wa 11 mu makipe 13 ari muri shampiyona y’icyiciro cya mbere, imaze gukina imikino 4 yatsinzwe imikino 2 inganya umwe itsinda umwe, ku cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2012 Isonga FC izacakirana n’ikipe ya APR FC mu mikino ya 1/16 y’igikombe cy’Amahoro uyu mukino umutoza Mashami niwe uzawutoza, biteganyijwe ko Nshimiyimana azatangira gutoza ku mukino wa shampiyona bakina na Marine FC kuwa gatatu tariki ya 11 Mutarama 2012.
Umutoza Nshimiyimana agiye gutoza Isonga FC nyuma yaho yanyuze mu makipe nka APR FC, AS Kigali n’ Amavubi, mu ikipe Isonga FC azungirizwa na Mashami wari usazwe ayitoza, akazakomeza gufashwa n’umutoza w’ikipe z’ igihugu zabatarengeje imyaka 20 na 17 Richard Tardy ukomeza gukurikira iyi kipe kuko irimo abakinnyi benshi bashobora kuzahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20.