Post
Ngoma: Hapfuye abantu babiri bazira amasambu n’amakimbirane
{Abantu babiri bapfuye bazira ihohoterwa mu murenge wa Kazo. Umwe ni Aloys Nkurikiyabera wishwe kuwa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2012, azira ibibazo by’amasambu, undi ni umugore wakubiswe ishoka n’umugabo we kuri uyu wa Gatandatu tariki 23/03/2012 we biturutse ku bibazo by’amakimbirane yo mu rugo}.
{{Uwishwe n’abo mu muryango azira amasambu}}
Yakubiswe inkoni n’abo bafitanye isano avamo umwuka kubw’amasambu. Aloys Nkurikiyabera, w’imyaka 43, yakubiswe ijoro ryose n’abo mu muryango we kugeza yitabye Imana, bamuziza amasambu. Yari utuye mu umudugudu w’Akabaya, Akagari k’Umukamba, Umurenge wa Kazo, Akarere ka Ngoma mu Ntara y’i Burasirazuba. Ni mu ijoro ryo kuwa Kane rishyira kuwa Gatanu.
Batatu bakekwa kuba baragize uruhare mu iyicwa rye bakaba bafungiwe kuri Stasiyo ya Polisi. Abo ni: Kalimunda Ivode, w’imyaka 31, Nsabimana Damascene, w’imyaka 17, Gahigi Faustin, w’imyaka 51 (Se wabo) bari mu maboko ya Polisi ya Kibungo.
Ildeblande Niyitegeka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, aganira na Radio Izuba, dukesha iyi nkuru, yasobanuye uko byagenze. Yagize ati:”Ni ubwicanyi bwabaye; Nkurikiyabera yakubiswe kuwa kane nijoro mu gihe cy’amasaha ya saa yine na saa tanu, iryo joro ryose baraye bamukubita.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge avuga ko Nkurikiyinka yishwe mu nyuma y’uko bari bamaze gukora inama y’ibijyanye n’amasambu. Avuga ko bari basanze hakiri ibibazo byinshi by’amasambu ari nayo mpamvu akeka ko yaba ari yo mpamvu yatumye yicwa nyuma yo kutumvikana ku bemezo bimwe na bimwe ku masambu y’imiryango.
Yagize ati:”Ikigaragara kuko uyu Gahigi Faustin ari se wabo, hari ikibazo cy’amasambu. Yakubiswe turangije inama, muri iryo joro inama yari yabayemo yo gukemura ibibazo by’amasambu. Urebye ni ibibazo bishingiye ku bibazo by’amasambu.”
{{Umugore wishwe n’umugabo we}}
Umugore yapfiriye mu bitaro bikuru bya Kibungo nyuma yo gukubitwa ishoka n’umugabio we Bernard habimana, w’imyaka 46, wari umaze imyaka mike afungiwe Jenoside. Ni mu Mudugudu wa Kalisizo, Akagali ka Birenga mu Murenge umwe wa Kazo. Yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.
Ildeblande Niyitegeka, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kazo, asobanura impamvu yatumye uyu mugore yari abereye umuyobozi akubitwa agira ati:”Ni ikibazo cy’;amakimbirane yabaga mu rugo cyo kutumvikana. Uyu mugabo Bernard yari afite abandi bagore b’inshoreke. Baraye barwana muri ir