Post
Ngoma: Abagabo basigaye batoroka ingo zabo
{Mu Murenge wa Mutenderi akarere ka Ngoma, mu Ntara y’i Burasirazuba haravugwa ko abagabo basigaye batotokana abagore b’abandi bakajya kwibera mu tundi turere, kubw’imibanire mibi.
Ubu ingo esheshatu (6) z’abashakanye byemewe n’amategeko nizo zimaze kumenyekana ko zasenyutse kubw’uko abagabo bazitorotse bakajya kwibanira n’abandi bagore, nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge bwabitangaje.}
Kubw’ubufatanye bwa Polisi n’inzego z’ubuyobozi mu guhererekanya amakuru, ubu hamaze gufatwa babiri muri aba bagabo. Umwe muri aba bagabo batorokanye abagore b’ababandi yafatiwe mu mujyi wa Kigali, undi afatirwa mu Karere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo.
Esperence Mukantwali, uhagarariye Inama y’Igihugu y’abagore muri uyu Murenge wa Mutenderi, yemeza ko iki kibazo gihari muri uyu Murenge kandi ko kimaze igihe kirenga ukwezi. Avuga ko biterwa ahanini no kubana nabi, aho nyuma y’igihe bacana inyuma abagabo bamwe bahitamo gutoroka bagatorokana abagore b’abandi.
Japhet Murisi, Umuyobozi w’Umurenge wa Mutenderi, atangaza ko muri uyu Murenge hari ikibazo gikomeye cy’imibanire mibi hagati y’ingo zimwe na zimwe. Akavuga ko hagiye gukazwa ingamba by’umwihariko hahanwa abagabo bafashwe.
Bamwe muri aba bagabo bagiye batoroka ingo basize abagore bafite abana bonsa.
Source: Orinfor