Post
Muri 2012 imihigo yahizwe yose igomba kugerwaho
{Ibyo ni bimwe mu byagaragajwe na Mufuruke Fred ushinzwe imiyoborere n’imikorere y’inzego z’ibanze muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) kuwa gatanu ubwo bari mu gikorwa cyo kureba ibimaze gukorwa mu mihigo y’Akarere ka Nyarugenge muri aya mezi atandatu ashize.}
Mufuluke akaba yavuze ko bizera ko muri uyu mwaka Akarere ka mbere kazaba gafite amanota ijana kuko imihigo yahizwe yose n’inzego z’uturere igomba kuzagerwaho akaba ari no muri urwo rwego batangiye igikorwa cyo kureba uko imihigo ishyirwa mu bikorwa kugira ngo batange inama y’ibigomba gushyirwamo ingufu muri aya mezi atandatu asigaye kugira ngo umwaka w’ingengo y’imari 2011-2012 urangire.
Mu Karere ka Nyarugenge bakaba bagaragaje ko hari ibikorwa bigomba gushyirwamo ingufu cyane cyane mu bijyanye no kubaka inzira z’abanyamaguru ku muhanda wa Kimisagara – Nyakabanda, kubakira abacitse ku icumu batishoboye ahateganywa kuzubaka amazu ijana kuri uyu munsi hakaba hagaragara ko makumyabiri ariyo arimo kurangizwa. Kandi ibikorwa biteganyijwe bijyanye no gutunganya site zizubakwamo imidugudu mu Karere nabyo basabye ko byongerwamo ingufu.
Mufuruke akaba yagaragaje ko ko icyo gikorwa cyari kigamije kureba aho imihigo igeze no kureba ingamba zafatwa, kandi ko itsinda rigiye gukora raporo igaragaza ibyo babonye ndetse ni cyo batekereza asaba ko hongerwa ingufu ku bikorwa bigaragara ko bikiri hasi kuko imihigo y’Akarere ka Nyarugenge yose igaragara ko ari imihigo yashyirwa mu bikorwa kandi asaba ko abantu bazagaragaza ibyagenzweho neza hatabayeho kubeshya ngo abantu bavuge ko hari ibyo bakoze kandi bidahari.
Yasabye hatangirwa gutegurwa imihigo y’umwaka wa 2012-2013.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bukaba bwagaragaje ko hari ingamba zafashwe kugira ngo ibyo bikorwa bizarangire nko gushyiraho umukozi ushinzwe igikorwa cy’umuhigo ndetse hamwe hakazanakoreshwa ubufatanye n’abaturage kugira ngo ibikorwa biteganyijwe bizagerweho.
Muru rusange ku mihigo makumyabiri n’ irindwi Akarere ka Nyarugenge gafite bakaba basanze imyinshi muri yo igiye kurangira, iki gikorwa cyo kureba aho uturere n’umujyi wa Kigali bigeze bishyira mu bikorwa imihigo y’umwaka wa 2011-2012 kikaba cyaratangiye kuwa 4 Mutarama mu turere dutandatu kikazasorezwa mu Mujyi wa Kigali 11 Mutarama 2012.
{{Inkuru dukesha SERUGENDO Jean de Dieu Ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Nyarugenge}}