Post
Mu nyanja itukura havumbuwe ikirwa gishya
{Mu cyumweru gishize nibwo ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (NASA) cyatangaje ko yavumbuye ikirwa gishya mu nyanja itukura, ikirwa bavuga ko cyatewe n’iruka ry’ikirunga. }
NASA ivuga ko yavumbuye iki kirwa mu nyanja itukura ahegereye igihugu cya Yemen. Bivugwa kandi ko iki gice cy’ubutaka kitarangwaga muri iyi nyanja mu myaka ishize nk’uko bigaragazwa n’amafoto, bityo abahanga bemeza ko ibi byatewe n’iruka ry’ikirunga nk’uko byatangajwe na ‘La Dépêche’.
Abagize itsinda rya NASA bagira bati: “Ifoto dufite yafashwe mu Kuboza 2011, iragaragaza ubutaka ahantu hari hasanzwe hari amazi. Iyo witegereje ubwo butaka ubona hari umwotsi uhacumba; uwo mwotsi urijimye cyane munsi ariko uko ugenda uzamuka, ugenda ucya.
Birashoboka ko byaba ari umwotsi uvanze n’ivu kandi si ubwa mbere havutse ikirwa nk’iki bitewe n’iruka ry’ikurunga cyo munsi y’amazi (éruption sous-marine)”.
Gentside dukesha iyi nkuru ivuga ko kugeza ubu iki kirwa kitarahabwa izina.
Ibirwa nk’ibi bijya bibaho ariko ibyinshi ntibikunze kuramba kuko akenshi usanga bisenywa n’imiraba n’imiyaga byo mu nyanja.
NASA ni ikigo cya Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ikirere ndetse n’umwuka (Aeronautics and aerospace research).