Post
Mu muganda Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yasabye abaturage gukunda Leta
{Kuri uyu wa gatandatu mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyamirambo habereye umuganda wa nyuma w’ ukwezi k’Ukuboza 2011 Uwo muganda ukaba wari wanitabiriwe n’ Abayobozi batandukanye ku Rwego rw’ Igihugu barimo Minisitiri w’ Intebe Pierre Damien Habumuremyi wasabye abaturage gukunda Leta.
}
Muri uwo muganda wabereye ahazwi ku izina rya Rugarama hakozwe ibikorwa bitandukanye bijyanye no gutunganya umuhanda wa Rugarama no kuwukorera inzira z’ amazi.
{{Abaturage basabwe gukunda Leta}}
Muri uyu muganda kandi Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yashishikarije abaturage gukunda Leta, kuko ikora ibyiza bishoboka mu nyungu zabo aho yatanze urugero nko ku kibazo cy’ ubutaka ubu kirimo kwigwa kugira ngo Umunyarwanda atange umusoro utamubereye umuzigo , n’aho Leta irimo kwiga uburyo haboneka amata ku banyarwanda bose ku giciro gito kugira ngo afashe mu kurwanya indwara z’ imirire mibi.
Uretse kubasaba gukunda Leta kandi Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage gufasha Leta kugira ngo ibyo bikorwa bigerweho ababyeyi bakomeza gushyira ingufu mu burere bw’ abana babo, babarinda ibiyobyabwenge kugira ngo mu gihe kizaza u Rwanda ruzabe rwiza, ndetse buri rugo rukagira akarima k’ igikoni hagafatwa amazi ava kumazu na buri muturage agaharanira ko aho atuye haba isuku, kuko bigaragara ko isuku yo kumihanda n’ ahantu hahurira abantu benshi yagezweho ariko isuku yo mungo no mu maquartiers abantu batuyemo ikaba ikiri ikibazo.
Minisitiri w’ Intebe yashimye ubwitabire abaturage ba Nyamirambo bagaragaza mu bikorwa by’ Umuganda, abasa ko babera urugero abandi Baturarwanda kuko umuganda ari igikorwa cy’ umwimerera w’ Abanyarwanda kandi kibahesha agaciro.
Kuri Minisitiri Habumurenyi ngo ningombwa ko buri Munyarwanda yitabira ganda kuva ku Muyobozi kugera ku muturage, akaba kandi yasabye n’ inzego zitegura umuganda gutunganya neza imitegurire n’ imikorere yawo abawukora bakajya bakora ibikorwa bigamije kubacyemurira ibibazo muri rusange.
Minisitiri w’Intebe Habumuremyi yongeye gushima uburyo abaturage ba Nyamirambo bakorera hamwe bashaka ibyabateza imbere nko gukora imihanda, kuko umuhanda urimo gukorwa wakozwe ku mafaranga yavuye mu baturage b’ Umurenge wa Nyamirambo akaba yagaragaje ko abaturage bose bagize umutima nk’uwo hari ibikorwa remezo byinshi byaboneka Guverinoma ikaza kunganira aho amikoro y’ abaturage yabaye macye.
{{
Rwarutabura haracyagaragara ibiyobyabwenge }}
Muri iki gikorwa cy’umuganda kandi umuyobozi w’ Akarere ka Nyarugenge Madamu Mukasonga Solange we yashishikarije abaturage ba Nyamirambo kurwanya ibiyobyabwenge, kuko hari ibice ukibisangamo cyane nka Rwarutabura kandi bikaba ari naryo shingiro ry’ umutekano mucye ujya ugaragara muri uwo Murenge.
Uyu muganda wa baye kuri uyu wa gatandatu niwo mu ganda wa nyuma ubaye muri uyu mwaka wa 2011 ,muri uyu mwaka kandi ubuganda wagiye witabirwa n’abantu batandukanye barimo abayobozi ku rwego rw’igihugu tutibagiwe na bamwe mu bashyitsi basuye u Rwanda.
{{Amwe mu mafoto}}





{{SERUGENDO Jean de Dieu ushinzwe Itangazamakuru muri Nyarugenge.
}}