Post
MTN ikomeje kuza ku isonga mu masosiyete akize muri Afurika
{MTN Group, Sosiyete y’itumanaho ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, niyo sosiyete yo muri Afurika ikize kurusha izindi. Ku rwego rw’isi iri ku mwanya wa 188 ikaba yarazamutseho imyanya 12 ugereranyije n’umwaka ushize; nk’uko itangazo MTN yasohoye ribivuga.}
Kuzamuka kw’isura n’ubukungu bya MTN ku rwego rw’isi birashimangira ko iyi sosiyete ikomeje gushinga imizi kuko ubu imaze kugira agaciro k’amadolari y’Amerika miliyari 5.2 n’abafatabuguzi miliyoni 164.6 mu bihugu 21 ikoreramo.
Christian de Faria ushinzwe ubucuruzi muri MTN Group, yagize ati “twishimiye aho duhagaze ku rwego mpuzamahanga. Birerekana ingufu twashyize mu gutanga izindi serivise zitari uguhamagara gusa. Kwiyongera kw’inyungu n’abakiriya bacu ni umusaruro w’ingufu nyinshi z’abakozi ba MTN Group ndetse n’ubunararibonye mu gufata neza abakiriya bikomeje guteza MTN imbere ku rwego mpuzamahanga”.
Urubuga brandirectory.com rwerekana ko sosiyete ikora ibijyanye na mudasobwa yitwa Apple ariyo ikize cyane kurusha izindi ku isi. Ikurikiwe na Google, Microsoft, IBM, Wal-Mart, Samsung, GE, Coca-Cola, Vodafone, na Amazon.
Muri rusange amasosiyete akize cyane ni akora imodoka, akora ibikoresho bikoreshwa n’umuriro (electronics), akora ibijyanye n’imari (financial services) ndetse n’akora ibijyanye n’isuku.
Mu rwego rw’ibijyanye n’itumanaho MTN Group ibarizwamo, isosiyete ya mbere ikize ku isi ni Vodafone yo mu Bwongereza.