Post
Martin Fayulu udahuza na Tshisekedi yaburiye Ndayishimiye
Umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga wateguwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, ushyigikirwa n’imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko. Ugamije ahanini kwemerera uyu Mukuru w’Igihugu kuyobora manda zirenga ebyiri.
Fayulu yatanze uyu muburo mu ijoro ryo ku wa 3 Nyakanga 2026, nyuma y’aho we n’abandi banyapolitiki bashinze ihuriro ‘C64’ rirwanya umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga, bafashe icyemezo cyo gusubika imyigaragambyo bateganyaga mu cyumweru gitaha.
Muri iyi myigaragambyo yari kubera imbere y’ingoro y’Umukuru w’Igihugu, abanyapolitiki batavuga rumwe na Tshisekedi bateganyaga kumusaba kwegura. Bayisubitse nyuma yo gusabwa na Ndayishimiye ko bajya mu Burundi kuganira ku buryo ikibazo cyabo cyakemuka.
Fayulu yatangaje ko we na bagenzi be bahuriye muri C64 bitabira ubutumire bwa Ndayishimiye kuri uyu wa 4 Nyakanga, kubera ko Perezida w’u Burundi ari Umuyobozi w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Uyu munyapolitiki yavuze ko Ndayishimiye atagomba kwifashisha ubucuti afitanye na Tshisekedi mu gushyigikira umugambi wo guhindura Itegeko Nshinga rya RDC, amuteguza ko nazana imikino muri iki kibazo azabona ingaruka mu minsi iri imbere.
Fayulu yasobanuye ko imyigaragambyo ya C64 itagaritswe kuko mu itangazo yaraye ishyize hanze, yasobanuye ko yayimuriye tariki ya 22 Nyakanga. Ahamya ko ikibazo cyabo nikidakemurwa uko bikwiye, we na bagenzi be bazasaba Tshisekedi kwegura.
Ati “Sintekereza ko Perezida Ndayishimiye yatuzanaho imikino. Niba ari umugambi bateguranye, bivuze ko bazabona ingaruka kubera ntitwahagaritse imyigaragambyo burundu. Ntitwakuyeho imyigaragambyo, twayimuriye ku itariki ya 22 Nyakanga.”
Martin Fayulu yeruye ko abagize ihuriro C64 abereye umuyobozi batazigera bemera igitekerezo icyo ari cyo cyose gituma Tshisekedi arenza manda ebyiri ku butegetsi, agaragaza ko uko byagenda kose, RDC igomba kubona Perezida mushya mu 2028.

