Post
Macumi yaciwe ibihumbi 300 azira kwica amategeko nkana
{Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu buhinzi bw’umuceli itunganga ibishanga, ikanatanga imbuto yahangana ku isoko mpuzamahanga, hakomeje kugaragara imbogamizi ikomeye y’abamamyi batonoza utumashini twangiza ubuziranenge bw’uyu musaruro.}
Mu gukumira uyu muco mubi w’abamamyi, Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ishingiye ku itegeko numero 15/2001 ryo ku wa 28 Mutarama 2001 rigenga ubucuruzi bw’imbere mu gihugu yafashe icyemezo cyo guca ihazabu y’amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000) Macumi Edison wari ufite igisa n’uruganda rutonora umuceli.
MINICOM ivuga ko uyu mugabo atabiherewe uburenganzira nk’uko biteganywa n’amategeko, nyamara nyirubwite akerekana ko yari mu nzira zo gushaka ibyangombwa.
Ku rundi ruhande ahunitse toni zirenga 70 zitegerejwe gutonorwa ndetse na banyiri umuceli binubira ko batinzwa kuwubona ariko bakabeshywa ko ibyuma biri gutunganywa ahubwo ari ukujijisha ubuyobozi ngo bajye babikora bwihishwa.

Philippe Rumenera ushinzwe Intara y’Amajyepfo muri MINICOM yatangarije IGIHE.com ko uyu muco w’ubumamyi uri kwangiza umusaruro, kuko inganda zabonye 20% by’umusaruro uboneka mu gihugu.
Rumenera agasanga hafashwe uburyo nyabwo bwo kurwanya uyu muco ndetse n’abaturage bakigishwa uburyo bwo kwibumbira mu makoperative byatuma babonera umuceli isoko ryihagazeho.
Ku ruhande rw’Akarere ka Ruhango, Umuyobozi ushinzwe ubukungu Twagirimana Epimaque yemeza ko nta burangare bwabayeho ku buyobozi cyangwa guterera agate mu ryinyo kuko kuba umuntu yarakomeje kubaka uruganda yirwaje ko utumashini twangiza umuceli yatugurishije batabihamya kuko ngo ashobora kuba yirengagiza yarirengagije amategeko.
Kuri ubu mu Rwanda habonetse umusaruro ungana na toni ibihumbi 44 mu gihe uwatumijwe hanze urenga gato toni ibihumbi 60, ibi bikaba aribyo gituma MINICOM isaba Abanyarwanda kurwanya buri wese wangiza umusaruro w’umuceli awubuza ubuziranenge.
MINICOM kandi ivuga ko bishoka ko uyu mwaka buri wese ashyizeho ake u Rwanda rwasagurira isoko ryo hanze. Aho kugeza ubu hamaze gutunganywa insyo 11 ku bufatanye na RAB (Rwanda Agriculture Board) mu ntara y’amajyepfo.

