Post
Léon Mugesera ashobora koherezwa mu Rwanda
{Nyuma y’ imyaka irindwi, urukiko rukuru rwa Canada rwemeje ko Léon Mugesera adakwiye kuba muri icyo gihugu kubera ibyaha aregwa byo guhamagarira abantu gukora Jenoside, kuri ubu yaba agiye gushyikirizwa u Rwanda mbere ya tariki 12 Mutarama 2012.}
Amakuru dukesha Montréal Gazette avuga ko Mugesera amaze iminsi yohereza ubutumwa kuri internet (e-mails) busaba ubufasha ku nshuti ze, ndetse yanashatse umwunganira mu mategeko.
Muri bumwe mu butumwa bwageze ku kinyamakuru Montréal Gazette, Mugesera yavugaga ko yabwiwe n’ ibiro bya Canada bishinzwe abinjira n’ abasohoka ko igihe cye cyo kuba muri Canada kigiye kurangira.
Mugesera yakomeje gucumbikirwa muri Canada nyuma yo kwamburwa ubwenegihugu, bitewe n’ uko yavugaga ko aramutse yoherejwe mu Rwanda yakwicwa urubozo. Mu butumwa yoherezaga yagize ati:”Ibi bivuze ko urukiko rwafashe iki cyemezo, mu gihe ndi guhura n’ ihohoterwa ndetse ntegereje urupfu rw’ agashinyaguro igihe nzaba ngeze mu maboko y’abanzi banjye ba politiki bari mu Rwanda.”
Doyon wunganira Mugesera mu mategeko avuga ko ku itariki 27 Ukuboza ari bwo babwiwe ko agomba koherezwa mu Rwanda ku itariki ya 6 Mutarama, nyuma baza gusaba ko byakwigizwayo bavuga ko bahawe igihe kidahagije, itariki iza kwimurirwa ku ya 12 Mutarama 2012.
Umwunganizi wa Mugesera avuga ko guverinoma itari kubaha igihe gihagije ngo babashe gusaba isuzuma ry’ ubucamanza. Yagize ati:”iyi dosiye imaze imyaka n’ imyaka, ntitwashobora kuyigaho mu gihe gito nk’ iki.”
Mugesera akurikiranweho ibyaha byo kwigisha urwango no gushishikariza abantu gukorera Jenoside Abatutsi, nk’uko byumvikanye mu ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992, ubwo yitaga Abatutsi ngo ni “inyenzi”, ndetse agira ati:”Mumenye ko uwo mutakata ijosi ari we uzaribakata.”
Léon Mugesera wahoze ari umuyobozi wungirije w’ ishyaka rya MRND mu cyari perefegitura ya Gisenyi aregwa kandi kuba yarahamagariye abantu kujugunya Abatutsi muri Nyabarongo, avuga ko ari ukubasubiza iwabo muri Ethiopia banyuze iy’ ubusamo.