Post
Uri igisebo ku gihugu – Kylian Mbappé ku musenateri wa Paraguay wamukoreye irondaruhu
Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo u Bufaransa bwasezereye Paraguay mu mikino y’Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kimwe cyinjijwe na rutahizamu Kylian Mbappé.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 6 Nyakanga 2026, Senateri Celeste Amarilla, yahise anyuza ubutumwa ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko uyu mukinnyi imiterere ye itamugira Umufaransa.
Ati “Umunya-Cameroun wakoronijwe, uri kugerageza kwihindura Umufaransa. Ni nk’akanyamanswa katize no kwandika.”
Nta guca ku ruhande, Mbappé yasubije Senateri Celeste Amarilla, amugaragaza nk’igisebo ku gihugu cye, ndetse ntacyo akimariye nyuma yo kwiyerekana nk’umuntu ufite urwango.
Ati “Madamu Celeste Amarilla, ntiwiyubaha cyangwa ngo uheshe agaciro umwanya urimo. Uri igisebo ku gihugu, ntabwo wahagararira Paraguay, igihugu cyakoresheje imbaraga, kikabira icyuya gishaka guharanira ishema mu irushanwa.”
“Bitewe n’urwango n’irondaruhu ufite, Isi yose yibagiwe urugendo rw’amateka n’imbaraga abakinnyi bakoresheje mu Gikombe cy’Isi, bakurikira umugore utazi guhatana uhesha isura mbi igihugu cye. Ntabwo nzemera ko abantu nkawe bidegembya kugira ngo banduze Isi imico mibi y’irondaruhu.”
Nubwo uyu mukinnyi uri mu bafite ibitego byinshi mu Gikombe cy’Isi yatangaje aya magambo, Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bufaransa (FFF), rirateganya gutanga ikirego mu risaba ubutabera ku byaha byakozwe n’uyu mugore.
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagaragaje ko ashyigikiye uyu rutahizamu w’igihugu cye, ndetse ibyo yakoze na byo bigaragaza indi ntsinzi.
Ati “Ikindi gitego kuri Kylian Mbappe. Kwamagana irondaruhu kuri iyi nshuro. Ndamushyigikiye. Iyo amagambo avuzwe, indangagaciro zacu zirasubiza. Izo ni ukwigira, kubaha n’ubuvandimwe.”
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Paraguay, Basilio Gustavo Núñez Giménez, na we yamaganye amagambo yavuzwe n’uyu mugore.
Ati “Nivuye inyuma namaganye irondaruho, ubutumwa bw’urwango n’ibindi byose byaba bisa no kwangiza uburenganzira bw’umuntu. Ikipe y’Igihugu ya Paraguay yubaha Igikombe cy’Isi. Politiki na siporo bikwiriye guhora bitandukanye.”
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa izasubira mu kibuga ku wa Kane, tariki ya 9 Nyakanga, ubwo izaba ikina na Maroc muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026.


