Post
Kuki abashinzwe guteza siporo y’u Rwanda imbere aribo bayisuzuguza ?
{Iyo ukurikiranye uburyo igihugu cyacu cy’u Rwanda kibayeho cyangwa uburyo gifatwa usanga cyubahwa, ariko byagera muri siporo bigacurama, ese ni ukubera iki ?}
Ubundi kugirango igihugu runaka cyubahwe mu bijyanye n’imikino ni uko usanga kiba gifite amakipe akomeye yaba akina amashampiyona mu gihugu, amakipe y’igihugu yitwara neza ndetse icyo gihugu gifite n’abakinnyi bakomeye bazwi, kandi ugasanga bafite gahunda ihamye muri siporo yacyo.
{{Siporo y’u Rwanda ihagaze ite ?}}
Iyo ugerageje gukurikirana imikino mu Rwanda ntubasha kumva impamvu idatera imbere cyane mu gihe ishyigikiwe n’abayobozi bakuru b’igihugu uhereye kuri Perezida Kagame.
Perezida Kagame atera inkunga amarushanwa atandukanye mu Rwanda twavugamo nka Marathon mpuzamahanga ya Kigali n’ayandi, hanze y’u Rwanda atera inkunga amarushanwa menshi, twavuga nk’imikino y’igikombe cya CECAFA cyamwitiriwe.
Leta y’u Rwanda ishyigikira imikino mu buryo bwose, aho usanga amakipe y’igihugu ahabwa ibishoboka byose ngo yitware neza mu marushanwa.
Nyuma y’ubu bufasha bwose usanga Siporo y’u Rwanda igaragaramo ibintu bitandukanye harimo ibyiza, ibibi, ibishimisha, ibibabaje n’ibisekeje aribyo bituma siporo y’u Rwanda idahabwa agaciro yagakwiye guhabwa.
{{Ni nde uzahesha siporo y’u Rwanda agaciro?}}
Nk’uko siporo y’ibindi bihugu ihabwa agaciro n’ababituye, siporo y’u Rwanda yahabwa agaciro n’Abanyarwanda, abakinnyi n’abatoza b’Abanyarwanda, abayobozi batandukanye b’imikino mu Rwanda n’abandi bafite aho bahurira n’imikino bose.
Iyo witegereje usanga benshi barateshutse ku nshingano zabo, aho usanga Abanyarwanda batagikunda kujya ku masitade, abakinnyi n’abatoza ugasanga ntibubaha umwuga ubatunze, bamwe mu bayobozi ba siporo y’u Rwanda ugasanga bareba ikijya mu mifuka yabo kurusha icyatuma siporo y’u Rwanda itera imbere.
{{Nyirabayazana w’ibi byose…}}
Iyo ukurikiranye neza usanga ikibazo cy’imikino yo mu Rwanda kiri mu buyobozi bw’imikino. Bamwe mu bayobozi bo muri ministeri ifite siporo mu nshingano zayo na bamwe mu bayobozi b’amafederasiyo umuntu atatinya kuvuga ko bakora ibyo batazi akenshi bareba inyungu zabo aho kureba iterambere ry’imikino mu Rwanda nk’uko baba barabishizwe.
Ni gute waba ushaka guha agaciro no guteza imbere imikino uyobora hakagaragaramo ibintu nk’ibi:
– Ngo mu Rwanda hari amafederasiyo 2 y’imikino ngororamubiri.
– Usanga hari ibiro by’amafederasiyo ahoraho ingufuri kandi ngo afite abayobozi.
– Abakinnyi ba basketball mu bagore bagahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika i Maputo, kubera ko badafatwa kimwe aho abazwi ku izina ry’abahashyi basuzugura abasanzwe ari abenegihugu bakarwana hagati yabo ntugire icyo ubikoraho uri umuyobozi!
– Ni gute umukinnyi yanga gukinira ikipe y’igihugu, nyuma agasaba imbabazi akagaruka hashira ikindi gihe akongera akanga gukina ugakomeza ukamwirukaho? Ibyo byose ahanini bigaragara ku bakinnyi b’abanyamahanga baba bashyizwe mu ikipe y’igihugu ugasanga banashyirwa hejuru y’abakinnyi b’Abanyarwanda.
– Iyo udahaye agaciro abakinnyi b’Abanyarwanda ubiterwa n’iki? Hari uwo twaganiriye umenyereye umupira w’amaguru aratubwira ati “ese buriya ikipe ya APR FC hari umukinnyi uruta Haruna Niyonzima bazongera kubona? Kandi bamurekuye kuko batashakaga kumuha agaciro nk’akabanyamahanga bafite”.
– Ni gute umukinnyi nka Bokota agikina mu Rwanda, none se yaba abayobozi ba Rayon Sports cyangwa aba FERWAFA hari n’umwe atari yasuzugura? None se ubwo hari Umunyarwanda aba atasuzuguye? Tuvuze Bokota kuko ariwe rugero rwiza ariko hari n’abandi nka Daddy Birori, Kalisa Mao n’abandi.



– Ni gute usaba ruswa yo kugirango ushyirishe umutoza ku rutonde rw’abahatanira gutoza ikipe y’igihugu (nk’uko tubikesha intsinzi.com Gaspard Kayijuka umwe mu bakozi ba Minisiteri y’Umuco na Siporo yatse akantu Stephen Keshi ngo kuko yari yamushyirishije ku rutonde rw’abahataniraga gutoza Amavubi, ibyo byamenyekanye kuko Kayijuka yibeshye ubutumwa akabwohereza kuri telefone y’umutoza Micho ubu utoza Amavubi. Muri iyi nkuru hanavugwamo n’impamvu nyinshi zitandukanye zituma abakinnyi bagize amakipe y’igihugu acumbikirwa kuri La Palisse i Nyandungu ngo kuko Kayijuka ahabwa icya cumi mu mafaranga aba yinjiye muri iyo Hotel). Gusa mu kiganiro Gaspard Kayijuka aherutse kugirana na Radio 10 yahakanye ko ibi atari ukuri, anavuga ko atanaziranye na Stephen Keshi.

– Ni gute umuyobozi w’ikipe atindana inzandiko z’inzira indege ikarinda isiga abakinnyi (Kiyovu ijya muri Tanzaniya), ubwo se uba uzi icyo ushinzwe?
– Ni gute wumva ngo umuyobozi wa federasiyo agiye gukurikirana irushanwa ngo umutoza w’ikipe yasigaye, ubwo se aba azayitoza? Ubwo se aba atekereza uko ikipe izitwara cyangwa aba atekereza ku mafaranga ya misiyo ari bwinjire mu mufuka we?
U Rwanda rwagakwiye kubahwa muri siporo ku buryo amakipe yo hanze yajya aha agaciro n’igitinyiro amakipe yo mu Rwanda. Twagize Imana yo kugira umukuru w’igihugu ukunda siporo, wemera gutanga igishoboka cyose kugirango itere imbere.
Byaragaragaye ko abayobozi ba siporo mu Rwanda bicaye bagategura neza twagira abakinnyi bakomeye b’Abanyarwanda. Ikindi abenshi bemeza ni uko ubuyobozi bw’imikino bwagakwiye guha agaciro abigeze kuba abakinnyi bakomeye mu mikino itandukanye kuko baba bazi byinshi byatuma siporo itera imbere.