Post
Kenya airways nihindure imikorere yayo idahwitse
{Ni ibisanzwe duha urubuga abakunzi bacu bagatanga ibitekerezo ku bibazo bitandukanye, Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho igitekerezo cya Munyakayanza Samuel watwandikiye anenga imikorere ya Kenya airways.}
{ {{Ubutumwa bwe ni ubu bukurikira}} }
Hashize igihe kitari gito umunyamakuru wa IGIHE.com yanditse ku mikorere idahwitse ya kompanyi y’indege Kenya airways ubwo yagaragazaga ibijyanye no gutwara abagenzi ariko ikibazo cy’imizigo yabo kikaba ingume.
Si ntekereza ko hari icyahindutse ku mikorere yabo kuko buri gihe ku kibuga cy’indege i Kanombe usanga amarira ari yose ku bagenzi kubera ibyo bibazo.
Nawe se umucuruzi uvuye mu mahanga iyo ageze Kigali agomba guhita akomeza nko muri DRC, i Goma cyangwa i Bukavu cyangwa ahandi byumvikana bite ko abura imizigo ye bakamubwira ko biza kuzana n’indege ikurikiraho yo mu rukerera mu ijoro rikurikiyeho!
Nabyo kubibona biba ari amahirwe kuko hari igihe imizigo iza yafunguwe ndetse n’ibirimo bituzuye.
Kubera iyo mikorere, abatari bake bakunze kuvuga ko iyo i Nairobi muri scanner basanze hari ibintu bifite agaciro bihaburira maze bagahitamo kwishyura ubusa budafite aho bihuriye n’agaciro k’ibyabuze.
Hari umugore duherutse guhurira mu mujyi w’umucuruzi ukomeye wabuze ibicuruzwa bye muri ubwo buryo maze ngo bamubarira amadolari 600$ ahitamo kuyabarekera. Y\ambwiyeko hashize nk’imyaka ibiri cyangwa itatu.
Hari undi mugenzi w’Umurundi duherutse guhurira mu nama i Bangui wabonye valise ye hashize icyumweru inama irangiye.
Undi muzungukazi twazanye tariki ya 9 Ukuboza 2011, nawe agahinda kari kamwishe yategereje igikapu cye cyabuze.
Mugenzi wanjye we yigeze kuva mu mahugurwa muri Pakistani yahashye bimwe bitavugwa ariko yabuze ibye mu maherere.
Njyewe ubabwira ibi nabonye ibyabaye ku bayobozi 2 buriye indege bagomba kujya mu nama mu bihugu runaka ndetse aribo bari buziyore bahagera ibikapu bikabura, bikazaboneka inama zarangiye. N’abandi n’abandi!
Ibyo gutinda wenda byo umuntu yabyihanganira ariko ikibabaje n’ukuntu umuntu yabura imitwaro ye ndetse bajya no kumwishyura bakamuha intica ntikize kandi ku zindi ndege ho niyo hashize igihe biboneka uko byakabaye.
Nanjye biherutse kumbaho aho valise yanjye yaturutse i Bangui igomba kugera Kigali ariko ukwezi kugiye gushira yaraburiwe irengero.
Iyo uhamagaye ababishinzwe i Nairobi bakubwira ko babyohereje Kigali, wabaza Kigali ngo reka da ntabyo twabonye. Wabandikira kuri email ntibasubize, wabatelefona umwe akakwizeza ko yabonetse ngo igiye kohererezwa mu ndege ikurikira, ugategereza ugaheba wakongera ngo ntabyo tubona muri system, wakongera ngo tugiye kubireba mu bi kapu biri Nairobi.
Iki kibazo cyigeze kubaho kuri Kompanyi y’i ndege y’i Burayi aho ibikapu byakundaga kubura ndetse harimo n’ubujura maze abashinzwe iby’indege baza kubihagurukira kirakemuka.
Ariko ubu ikibazwa na benshi ni iki: Ko aba bantu bafite cameras hose na security ikomeye wasobanura gute ko ibintu byibwa muri buriya buryo?
Njye mbona nk’u Rwanda tudakwiriye kuryoherwa n’imisoro ziriya ndege zitanga ahubwo hakitabwa n’uburyo batwara abagenzi n’ibyabo. Bitaba ibyo bagafatirwa ibyemezo birimo nk’uko u Rwanda rutazongera kuyiha abagenzi.
Ni ngombwa kandi ko Kenya imenyeshwa iyo mikorere nibaza ko ibangamiye abatari bake bityo ababishinzwe bakabibazwa kandi .
Kenya airways yari ikwiye kujya yita ku bibazo by’abagenzi nko mugihe barimo babakira bashaka ko babagurira amatike kandi usibye no gukurikiza amategeko mpuzamahanga bakamenya abatera ibyo bibazo kuko byose bikorerwa i Nairobi, bityo abantu bakabona kubagirira ikizere.