Post
Kenya: Abantu 8 baguye mu mpanuka y’ubwato
{Mu mpanuka y’ubwato yaraye ibereye muri Kenya, imibiri igera ku munani y’abantu bitabye Imana niyo imaze kuboneka muri 40 barohamye 12 bakaba babashije kuyirokoka; hakaba hakomeje ibikorwa byo gushaka abandi baburiwe irengero.}
Nk’uko bitangazwa na Polisi ya Kenya, iyi mpanuka y’ubwato yabereye mu kirwa cya Lamu cyo muri Kenya, gikorerwaho ubukerarugendo.
Abarokotse bavuga ko bageraga kuri 40 bose hamwe mu bwato ubwo bakoraga akagendo gato bava ku kirwa cya Lamu bagana ku mwaro wa Mombasa, mu mazi hagateramo umuraba ubwato bukarohama.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) byabitangaje, Aggrey Adoli, Umuyobozi wa Polisi mu gace icyo kirwa giherereyemo, yavuze ko ubu bakiri gushaka abandi ngo barebe ko hari ababa barokotse iyo mpanuka.
Adoli akaba yagize ati: “Twagerageje gukura mu mazi imibiri igera ku munani gusa kugeza kuri ubu, kandi turacyakomeza gushakisha uyu munsi, dukeka ko turi bubone n’abandi.”
Adoli yongeyeho ati: “Turakeka ko hari ababashije koga bakagera ku nkombe, wenda bakaba bakomeje urugendo rwabo bari mu modoka zitwara abagenzi ariko kuko nta rutonde rwemewe ruba rwakozwe rw’abagenzi bajya mu mato nk’aya ngaya, turakomeza dushakishe.”
Ikirwa cya Lamu kikaba kimenyereweho kuba ahantu hakunze kuberamo ibirori by’itangira ry’umwaka mushya, birimo no gusiganwa mu mato.
Ikirwa kikaba cyari cyakubise cyuzuye ba mukerarugendo mu birori byo gutangira uyu mwaka wa 2012.