Post
Kapiteni Nduwamungu JMV wo mu mutwe wa FDRL n’abandi basilikare 4 batahutse mu Rwanda
{Kapiteni NDUWAMUNGU Jean Marie Vianney uzwi ku izina rya NJEMA Diddy wabarizwaga mu mutwe wa FDLR kuri uyu wa Gatanu yatahutse ari kumwe n’abandi basirikare 4 n’imiryango yabo, bose baturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.}
Nk’uko babitangarije Orinfor ubwo yabasangaga aho bari baruhukiye ku biro by’umurenge wa Gisenyi, ngo kuba baramenye amakuru y’impamo ko mu Rwanda ari amahoro no kubona ko na mpamvu igaragara yatuma bakomeza kwihambira ku buzima bw’ishyamba aho indi mitwe yitwara gisirikare ikomeje kubamerera nabi bafashe umugambi ndakuka wo gutahuka bakaza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka u rwababyaye.
Ibi kandi ni nako bishimangirwa na Premier Sergent Rucamubyuma J M Vianey wari uzwi ku izina rya Ebengo kuri ubu wicuza igihe yatakarije muri Kongo.
Mukamuganga Valentine, ni umugore wa Rucamubyuma wari waratashye hambere ariko agasubira muri Kongo kuzana umugabo we abifashijwemo na HCR. Mu kiganiro na radiyo ntazuyaza mu kwerekana ingaruka zaba ku mugore wakwishimira kuba mu Rwanda umugabo we akiri muri Kongo.
Tubamenyeshe ko nyuma yo kwakirwa no mu mugi wa rubavu nk’uko bisanzwe bahise bajyanwa mu kigo kibashinzwe cya mutobo.
Inkuru dukesha ORINFOR