Post
Kambanda Jean, Gen Bizimungu n’abandi bahamijwe ibyaba bya Jenoside basabye gufungurwa
Aba bose bari bafite inshingano zikomeye mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuko nka Kambanda yabaye Minisitiri w’Intebe muri guverinoma yiyise iy’abatabazi, Gen Bizimungu aba Umugaba Mukuru w’ingabo, Dr. Ngirabatware aba Minisitiri w’Igenamigambi, Kamuhanda aba Minisitiri w’uburezi n’ubushakashatsi, Semanza aba Burugumesitiri wa Komini Bicumbi.
Kambanda ufungiwe muri gereza yo muri Sénégal, yakatiwe igifungo cya burundu tariki ya 4 Nzeri 1998, nyuma yo guhamywa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.
Tariki ya 19 Kamena 2026, Kambanda yandikiye IRMCT, ayigaragariza ko amategeko yo muri Sénégal yemera ko iyo uwakatiwe igifungo cya burundu amaze imyaka imyaka 25 muri gereza, aba yemerewe gusaba gufungurwa by’agateganyo, kandi ko we amaze imyaka 29 afunzwe.
Kubera ko mu mategeko mpuzamahanga agenga IRMCT, igifungo cya burundu gihwanishwa n’igifungo cy’imyaka 45, Kambanda w’imyaka 70 y’amavuko yagaragaje ko mu mwaka utaha azaba amaze imyaka 30 afunzwe, iyo ikaba ingana na bibiri bya gatatu bisabwa kugira ngo umuntu afungurwe hakiri kare.
Uyu munyapolitiki yanasabye gufungurwa hashingiwe ku mpamvu z’ubumuntu, kuko ngo yamaze igihe kinini afungiwe ahantu ha wenyine muri Tanzania, arakuze cyane kandi ko ubuzima bwe bwahungabanye bikomeye nk’aho imbavu ze zangiritse cyane, agaragaza ko yifuza kwivuza adafunzwe kandi ari kumwe n’umuryango we.
Kambanda yandikiye IRMCT indi baruwa tariki ya 20 Kamena, ayisaba ko ibaye ifashe umwanzuro wo kumufungura hakiri kare, itamwohereza mu Rwanda kubera impamvu z’umutekano we. Yagaragaje ko afitanye ibibazo byinshi na Leta y’u Rwanda.
Tariki ya 18 Kamena 2026, Gen Maj Bizimungu na we yandikiye IRMCT ayisaba kumufungura hakiri kare, asobanura ko igihe amaze afunzwe cyarenze bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe, bityo ko akwiye gufungurwa nk’uko byagenze no ku bandi barimo abakatiwe na ICTR.
Gen Maj Bizimungu w’imyaka 74 y’amavuko yahamijwe ibyaha bya Jenoside mu 2012, akatirwa igifungo cy’imyaka 30. Yarajuriye, ICTR ishimangira ibi byaha n’igihano mu 2014, yoherezwa muri gereza muri Bénin. Amaze imyaka 24 afunzwe.
Uyu musirikare abinyujije ku munyamategeko yahawe na IRMCT, Me Peter Robinson, yagaragaje ko abaye afunguwe, yatura muri Bénin kubera ko iki gihugu kibamo abo mu muryango we biteguye kumufasha kwisanga muri sosiyete.
Gen Maj Bizimungu yavuze ko atari umunyapolitiki, bityo ko atazigera yijandika mu bijyanye na politiki irebana n’u Rwanda, kandi ko kubera ko azaba ari kure yarwo, atazigera ajya mu bikorwa bigamije guhungabanya abarokotse Jenoside cyangwa umutekano w’iki gihugu.
Undi usaba gufungurwa hakiri kare ni Dr. Ngirabatware w’imyaka 69 y’amavuko. Mu ibaruwa yandikiye IRMCT tariki ya 24 Kamena 2026, yagaragaje ko hashingiwe ku masezerano Sénégal afungiwemo yagiranye na Loni, abona yujuje ibisabwa.
Mu Ukuboza 2012, ICTR yahamije Dr. Ngirabatware icyaha cyo gutanga amabwiriza yo gukora Jenoside, gutera inkunga Jenoside no gushikariza abantu kuyikora, imukatira igifungo cy’imyaka 30. Tariki ya 27 Nzeri 2019 yatsinzwe ubujurire, iki gihano kigumaho.
Tariki ya 25 Kamena 2021, Dr. Ngirabatware yahamijwe ikindi cyaha cyo kurenga ku mabwiriza y’urukiko, akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri cyiyongera ku myaka 30 yari yarakatiwe kubera ibyaha bya Jenoside.
Dr. Ngirabatware yajyanywe muri gereza ya Sénégal tariki ya 17 Nyakanga 2021 kugira ngo aharangirize igihano cyose yakatiwe n’inkiko za Loni; ICTR na IRMCT.
Mu ibaruwa aherutse kwandikira IRMCT, yavuze ko yarangije kimwe cya kabiri cy’igifungo cy’imyaka 32, asobanura ko tariki ya 17 Nzeri 2026 azaba amaze imyaka 19 afunzwe.
Yasobanuriye IRMCT ko ibaye imufunguye, yatura muri Sénégal kandi ko atazabera iki gihugu umutwaro kuko umuryango we uteganya kumuha ubufasha, kandi ko hari inzego ziteguye kumuha akazi k’ubujyanama mu by’ubukungu. Yavuze ko anateganya gukomeza ubushakashatsi ku bukungu no kubwandikaho.
Tariki ya 20 Kamena 2026, Kamuhanda w’imyaka 73 y’amavuko yandikiye IRMCT, ayigaragariza ko yujuje ibisabwa kugira ngo afungurwe mbere y’igihe cyateganyijwe n’urukiko ubwo rwamukatiraga.
Kamuhanda yafatiwe mu Bufaransa mu Ugushyingo 1999. Tariki ya 22 Mutarama 2003, ICTR yamuhamijwe icyaha cya Jenoside no gutsemba kubera ibitero byo kwica Abatutsi yayoboye muri Komini Gikomero, imukatira igifungo cya burundu. Muri Nzeri 2005, iki gihano cyagumishijweho.
Mu Ugushyingo 2008, yafungiwe muri gereza yo muri Mali, mu Ukuboza 2021 ajyanwa muri gereza yo muri Sénégal; ari na ho ari kugeza ubu.
Yagaragaje ko amaze muri gereza imyaka 26 n’amezi atandatu, yemera ko atarageza ku myaka 30 ngo bishingirweho mu kwemeza ko amazemo bibiri bya gatatu by’igihe yakatiwe hashingiwe ku ihame rya IRMCT, ariko ko yumvise amakuru avuga ko ashobora koherezwa mu Rwanda.
Kamuhanda yavuze ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano karamutse gafashe umwanzuro w’uko we na bagenzi be bakatiwe n’inkiko zayo boherezwa mu Rwanda, byafatwa nk’impamvu yihariye ikwiye gutuma hafatwa icyemezo cy’ubumuntu cyo kumufungura hakiri kare.
Yagaragarije IRMCT ko yashakaga gusanga umuryango we n’abana mu Bufaransa ariko ko kubera ko bigaragara ko nta gihugu cy’i Burayi cyakwemera kwakira uwakatiwe n’urukiko rwa Loni, azatura muri Sénégal nafungurwa, yubahirize amabwiriza yose uru rwego ruzamuha.
Semanza w’imyaka 82 y’amavuko we yandikiye IRMCT tariki ya 16 Kamena 2026, ayigaragariza ko yarengeje bibiri bya gatatu by’igifungo yakatiwe, bityo ko yujuje ibisabwa kugira ngo afungurwe by’agateganyo nk’abandi benshi bafunguwe bari barakatiwe n’inkiko za Loni.
Yafatiwe muri Cameroun muri Werurwe 1996. Tariki ya 15 Gicurasi 2003, ICTR yamuhamije icyaha cya Jenoside, gutsemba, kwica, iyicarubozo no gufata ku ngufu, akatirwa igifungo cy’imyaka 35. Muri Gicurasi 2005, iki gihano cyaragabanyijwe, kigezwa ku myaka 34 n’amezi atandatu.
Mu Ugushyingo 2008, ICTR yafashe umwanzuro wo kohereza Semanza muri Mali kugira ngo afungirweyo. Tariki ya 21 Ukuboza 2018, yoherejwe muri gereza yo muri Bénin.
Semanza avuga ko amaze imyaka 30 muri gereza ingana na 88% by’igifungo cy’imyaka 34 n’amezi atandatu yakatiwe na ICTR, bityo ko yagejeje kuri bibiri bya gatatu bisabwa kugira ngo uwakatiwe n’urukiko rwa Loni afungurwe hakiri kare.
Yabwiye IRMCT ko kubera ko kujya i Burayi kubana n’umuryango we bitashoboka, nta yandi mahitamo yagira mu gihe yafungurwa keretse kuba muri Bénin kandi ko Leta ya Cotonou yemeye kwakira abafungurwa n’inkiko za Loni.
Byitezwe ko nk’uko byagenze ku bandi Banyarwanda bakatiwe na ICTR, Ubushinjacyaha bwa IRMCT bushobora kugaragaza impamvu Kambanda na bagenzi be badakwiye gufungurwa hakiri kare, nyuma y’aho uru rwego rukazasuzuma ubusabe bwa buri ruhande, rukabona gufata umwanzuro.
Musema Alfred wabaye Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisovu, agahamywa uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Perefegitura ya Kibuye ni we waherukaga gusaba IRMCT kumufungura, ashingiye ku kuba amaze igihe kirenga imyaka 30 afunzwe.
Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, tariki ya 12 Mutarama 2026 yagaragaje ko Musema agongwa n’ingingo yo kuba kugeza iki gihe ataremera ibyaha yakoze cyangwa ngo yicuze; ibyo bikaba biterekana ko yahindutse bihagije ku buryo byamuha amahirwe yo kurekurwa hakiri kare.


