Post
“John Carter” film igize igihombo gikomeye mu mateka ya Hollywood
{Iyi film yanditswe igendeye ku bitabo “A princess of mars” byo mu mwaka wa 1917, yahereye ahagana mu mwaka wa 1950 ishaka gukinwa ariko ntibyashoboka kubera ikoranabuhanga ryo muri icyo gihe ritashoboraga gukora ibyo abanditsi bayo bashakaga.}
Nyamara yarashyize irakorwa mu mwaka ushize, ikaba isohotse vuba muri uku kwezi ariko igihombo yagize nicyigeze kibaho mu mateka ya Hollywood.
Nk’uko national post ibitangaz rero iyi film ntabwo yakunzwe n’abantu nk’uko “walt disney pictures” ari nayo studio yayikoze yari yabiteganyije dore ko yari yayitanzeho akayabo ka miliyoni zirenga 300 z’amadolari mu kuyikora no kuyamamaza.
Gusa kugera ubu ntabwo abayobozi ba Walt Disney bamaze guhomba miliyoni zigeze ku 180 kuri iyi film bari basobanukirwa impamvu rubanda rutari kuyikunda na gato.
Iyi film ivuga umusore John Carter wisanga ku wundi mu bumbe mu buryo atazi, agasanga intambara itutumba mu biremwa n’abantu batuye uwo mubumbe.
Uwayoboye amashusho y’iyi film Andrew Stanton yatangaje ko ubusanzwe abantu bakunda film nk’izi kuburyo bitangaje kuba John Carter ihombye, gusa ikosa arishyira ku bayobozi ba walt disney bakoresheje amafranga arenze urugero kuri uyu mushinga ku buryo n’ubwo iyi film imaze kwinjiza miliyoni zigera ku 183 z’amadolari y’Amerika, yanze igafatwa nk’igihombo kirenze izindi.