Post
“Iyo ushoye imari mu rubyiruko rw’u Rwanda uba uyishoye muri ejo hazaza h’igihugu”
{Ambasaderi Christine Nkulikiyinka uhagarariye u Rwanda mu gihugu cy’u Budage avuga ko urubyiruko rw’u Rwanda rufite uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.}
Ibi Ambasaderi Nkulikiyinka yabitangaje ubwo bari mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro imurika gurisha ry’abanyabugeni nyarwanda barimo gukorera muri iyi Ntara ya Rhineland-Palatinate.
Akomeza avuga ko bikwiye ko urubyiruko rw’u Rwanda rumenya umuco w’Igihugu kugira ngo rurusheho gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Bamwe mu bayobozi bakuru bafashe ijambo muri iki gikorwa bagarutse ku mubano mwiza u Rwanda rufitanye nu Budage cyane cyane Intara Rhineland-Palatinate n’uburyo bashobora gukomeza kuwusigasira bahererekanya imico.
Muri uyu muhango wo gutangiza imurika gurisha ry’Abanyarwanda b’Abanyabugeni hanijihijwe isabukuru y’imyaka 30 y’ubufatanye intara ya Rhineland-Palatinate imaze ifitanye n’uRwanda.
Iri murika gurisha ryatangiye tariki 21 Werurwe rizarangira kuwa 5 mata 2012 aho kuri ubu abantu barimo kugura ibintu bitandukanye byerekana umuco nyarwanda.
{{Hejuru ku ifoto : Ambasaderi Nkulikiyinka}}