Post
Iterambere rishobora kuzamira umuco
{Ubu ntibicyoroshye kumenya uko Umunyarwanda w’icyitegererezo yagakwiye kwitwara, ahanini bigendeye ku myitwarire mu bandi; imivugire, imigendere, imyambarire, ndetse no kuri buri kimwe cyose kiranga imibereho ya buri munsi y’Umunyarwanda kuri ubu yaba utuye mu Rwanda cyangwa se no hanze yarwo.}
Ubu umuco mwiza ugezweho ni uw’amabogari (beau gars) ndetse n’abasitari n’abasitarikazi. Ahanini bitewe na za televiziyo, amafilime, ibinyamakuru by’imideri n’amakuru y’abasitari, indirimbo ndetse n’amafoto, hari abatacyitwara nk’Abanyarwanda ariko wababaza icyo bumva baricyo bati ” turi Abanyarwanda.”
Ntushobora kwibaza ukuntu hafi ya buri muntu wese atagishaka kuvuga Ikinyarwanda uko kiri n’iyo yaba azi imvugo nyayo cyangwa amagambo yagakoreshejwe mu gihe runaka, aha ngo ni ukugirango agaragare nk’umunyamujyi, umusirimu cyangwa umuntu usobanutse nk’uko imvugo y’ubu yabizanye.
Haba umwana, umusore yewe n’abagabo bakuze ndetse rimwe na rimwe n’abasaza, si ibitangaje kuba ubu wabumva bagira bati ” uriya mubire, umujama, umubogari umuniga (nigger)” n’ibindi, ubwo bashaka kuvuga umusore cyangwa umugabo. Naho bashaka kuvuga umubyeyi, ukumva bagira bati, “uriya mumeri (mère) ni umwana mwiza, umudada, sister” n’ibindi nk’ibyo.
Ariko se tuzaba bande nitwibagirwa ururimi rwacu n’imigenzereze, nka bimwe mu bituranga bikanaduha itandukaniro n’abandi bakomoka mu yandi mahanga?
Tuzishimira kwitwa Abanyarwanda ku izina gusa nta wagutandukanya n’umunyekongo cyangwa umugande mu mivugire? Kuko ntituzaba Abanyamerika cyangwa Abanyaburayi ngo bishoboke cyane ko utavuga ko Abanyamerika bafite n’umuco runaka bahuriyeho usibye uruvangitirane rw’imico y’imihanda yose yakusanyijwe ikaba ikurikizwa, n’abubu batabashije kugumana imwe mu migenzereze y’abakurambere babo.
{{Nta wavuga ko iterambere ryiza ari ugufata imico y’ahandi ugata iyawe}}
Hari ibihugu bimwe na bimwe kubera uruvangitirane rw’indimi bitakigira ururimi runaka rubiranga. Ntushobora kubumva bavuze ngo umenye niba ari igifaransa, icyongereza se cyangwa n’icyespanyole bavuze kuko izo ndimi zose zikomoka ku bakoroni zivugwa nabi zivanzwe n’izindi za gakondo ku buryo usanga ari ururimi gakondo nta rukibaho ndetse n’izo zindi z’abanyaburayi zitavugwa mu buryo buboneye aribyo kenshi muzumva bita igikereoli (Créole).
Bene izi ndimi z’igikreoli uzisangana abantu bakomoka muri Amerika yo hagati mu bihugu nka Jamaica, na Haiti. Aho usanga yego bafite uko bagaragara n’uko bitwara ariko atari uko ariko babishatse ahubwo ari uko ari ibyabagwiririye bakabyakira kubera amateka batabihisemo.
Mu Rwanda haracyari amahirwe ko ntawe udutegeka kuvuga indimi z’amahanga ku gahato mu buryo butaboneye cyangwa kuziririmbamo, kuzibwirizwamo mu nsengero no kuzikoresha mu kazi. Ushatse kuvuga izo ndimi z’amahanga ajya mu ishuri akaziga akazivugana n’abandi bazizi nkawe, ugasanga ari byiza rwose.
Ariko ikibazo kiza iyo uzi ko ururimi runaka waba uruzi neza cyangwa utaruzi ushatse gukoresha amagambo yarwo mu rundi rurimi, bityo ugasanga ubutumwa washatse gutanga n’iyo bwabasha kumvikana ariko uburyo wabivuzemo ntibwanogeye buri wese wakumvise.
Aha bikaba ari byiza rero iyo umuntu akoresheje ururimi rumwe kandi rwumvwa na benshi mubo ashaka kubwira kurusha kuvangitiranya indimi cyangwa gukoresha imvugo za zimwe mu zindi, nyamara hari andi magambo y’umwimerere yagakoreshejwe. Bigaragara nko gusuzugura umuco wawe bwite kandi nta n’icyo uba uwumariye mu kuwongerera imbaraga n’agaciro.
Hamwe n’iterambere ry’isi, bimaze kuba ingorane kumenya niba koko uko iterambere ry’itumanaho rirushaho gukuraho imipaka mu mico n’imigenzereze y’abatuye isi hashobora kubaho umuco umwe rukumbi ku bantu bose (universal culture), kuko ubu hariho abantu benshi b’ibyitegererezo urubyiruko utaretse n’abakuze bamwe na bamwe bareberaho bakanabafatiraho ingero mu migenzereze.
Abo bafatirwaho ibyitegererezo usangamo abakinnyi b’amafilime, abacuranzi b’ibyamamare ndetse n’abakinnyi b’imikino itandukanye, ariko ikibazo ni uko usanga ibyo byamamare ntangarugero kuri benshi n’ubwo bifite imbaraga mu guhindura imitekerereze n’imigenzereze ya benshi ariko nta muco mwiza bifite ndetse n’ingeso zabo akenshi ugasanga atari nta makemwa.
Kuri ubungubu, uzasanga benshi mu rubyiruko rwo mu Rwanda, bitewe n’ikigereranyo runaka rubasha gutegezwaho itumanaho ndetse n’ibihangano, buri wese muri rwo afite icyamamare runaka yifuza kwigana mu banyamahanga, atitaye ku kubanza akajora ibyiza mu bibi icyo cyamamare gikora, akumva yamwigana ndetse muri byose.
Uzasanga nk’umwana wawe akunda cyane uwitwa Lil Wayne w’Umunyamerika, uzwiho kwishushanyaho no kwiyandikaho ku ruhu rwe, ugira imvugo idasukuye yuzuye ibishegu, ukunda kunywa itabi n’ibindi byinshi ariko usange hejuru yo kumukunda wa mwana wawe wenda kubwe yumva yanamera nkawe muri byose. Nyamara Lil Wayne nta wabasha kuvuga uburyo yitwaramo ko ari ubw’umuco runaka uzwi.
Ubu byabaye agahomamunwa rero aho n’abakobwa b’Abanyarwandakazi basigaye batinyuka bakambara imyambaro itabakwira igaragaza ubwambure bwabo ndetse rimwe na rimwe bakagaragara nta n’utwenda tw’imbere bambaye ku buryo ureba abasha no kubona ubwambure. Ibi bikaba bikunze kugaragara ku babyinnyi babyina imbyino zigezweho cyane iyo bari ku rubyiniro, aho akenshi umuntu ashobora kuvuga ko baba bigana abo babona b’abanyamahanga babikora.
Waramuka rero ubajije umuntu uburyo yitwaramo budasanzwe ugereranije n’uko umuntu warenzwe yakitwaye, ati “ni iterambere, ni imyumvire ijijutse”, icyo benshi bita ‘civilization’. ariko rero abantu bagomba kubimenya, gutera imbere si uguta umuco mwiza wakurangaga, ugatora ibyamvagari by’ahandi, ufata bimwe mu byiza mumico y’ahandi ukabihuza na bimwe mu byiza by’iwanyu umuco ukagumya ugakura ariko mu buryo bwiza.
Ntihakwiye kubaho itegeko ritegeka umuntu uko agenza n’uko atekereza muri demokarasi nk’uko bayivuga, ariko nibura hakwiye gushyirwaho nk’inteko mu Rwanda ishinzwe kugenzura ururimi rw’Ikinyarwanda n’imikoresherezwe yarwo, kandi abayobozi, abahanzi aba dukunze kwita abasitari, nk’abantu bareberwaho na benshi, bakabitangamo urugero rwiza mu mikoresherezwe yarwo iboneye kuko twese turi Abanyarwanda kandi muri byinshi biduhuza bikanadukomeza nk’abantu biyubashye, ururimi rwacu rw’ikinyarwanda ari urw’ibanze.