Post
Itariki ntarengwa yo kwishyuriraho ubutaka iracyari ikibazo
{Bamwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Kigali baravuga ko iminsi bongereweho yo kuba barangije kwishyura ubukode bw’ubutaka ari mike cyane bagerenije n’ibikorwa bisaba amafaranga biri muri uku kwezi.}
Mukarusagara Odette avuga ko itariki 31 Mutarama 2012, izagera atarishyura ubutaka kuko ngo muri uku kwezi afite ibintu byinshi bikeneye amafaranga kandi byihutirwa.
Ati:’’Ubuse nzima abana banjye amafaranga n’ibikoresho by’ishuri ngo ni ukwishyura ubutaka”.
Uyu mubyeyi avuga ko aretse kohereza abana ku ishuri babirukana ndetse bikazabaviramo gutsindwa bityo akaba yifuza ko iyo tariki yakwegezwa inyuma nibura bakabanza bagashakisha uko babona amafaranga.
Undi mubyeyi utashatse ko izina rye rishyirwa ahagaraga avuga ko uku kwezi kudashobora kurangira yabonye ibihumbi 51 asabwa ngo yishyure ubutaka.
Ati:’’ Iki gihe ni gito kuri njye, ubu ndimo kurya ntariye ndanywa amazi ntagere ku mutima ngo mbone ibikoresho by’abanyeshuri ubwose ningira Imana bakagenda urumva hari icyo nzaba nsigaranye”.
Uyu mugore w’imibiri yombi kandi avuga ko afite ibindi bibazo bitandukanye bituma adashobora kwishyura amafaranga ku gihe; kimwe muri byo ni uko atararangiza gutanga amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.
Ati:’’ Ubu se nzareke abantu bazerembere iwanjye ngo ndirukira kwishyura ubutaka, ni nkererwa bazambarire ayo mande nta kundi nabigenza”.
Uwitwa Herbert ufite inzu mu Izindiro ho mu Karere ka Gasabo avuga ko yaciwe amafaranga adashobora kuba yabonye mu mpera z’uku kwezi.
Ati:”Ntagiye kubeshya uku kwezi ntigushobora kurangira nishyuye amafaranga ibihumbi 225, Mfite inzu nto mbano n’ubutaka bungana n’akarima k’igikoni; ibyo ndimo kubisobanura ngo ndebe ko nagabanyirizwa”.
N’ubwo bimeze gutya ariko benshi mu baganiriye na IGIHE.com berekanaga ko iki iki gikorwa batakishimiye, ndetse bagasaba ko kwishyura ubutaka byakurwaho burundu hakajya hishyura abafite amazu y’ubucuruzi.
Bati:”Ariko se, umuntu arapfundapfundikanya akaka inguzanyo yo kubaka akazu, barangiza bati sora kandi n’ayo wagurijwe utararangiza kuyishyura”.
Bakomeje bavuga ko iki gikorwa cyateje akajagarari mu bantu ngo kuko abakoze ibarura batigeze bababwira ko hazabaho iki gikorwa cyo kwishyuza amafaranga y’ubukode bw’ubutaka.
Bagira bati:”Babaruraga batubwira ko ari uguha agaciro ubutaka, ngo tujye tubona inguzanyo maze natwe tubisinyira twihuse none reba ngo nitwishyure”.
Itariki ntarengwa yo kwishyurira ho ubutaka yari tariki 31 Ukuboza 2011, abaturage bagaragaje ko iri hafi kandi inabatunguye, leta ibongereho iminsi ingana n’ukwezi yo kuba barangije kwishyura. Bivuze utazubahiriza tariki ya 31 Mutarama 2012 bazatangira ku mubarira amande.