Post
ISPG:Abanyeshuri bo mu ishami ry’Ubuforomo biruhukije
{Tariki ya 22 na 23 Werurwe Minisitiri w’Intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi ari kumwe na Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho ubwo bari bitabye Inteko Ishingamategeko umutwe wa senat n’uw’abadepite batangarije iyo nteko n’Abanyarwanda bose ko Intenganyanyigisho y’Ishuri Rikuru rya ISPG n’impamyabushobozi zaryo zirimo n’izishami ry’ubuforomo zemewe na Guverinoma y’u Rwanda.}
Nk’uko bikubiye mu byemezo bibiri byafashwe n’Inama y’abaminisitiri; icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri nimero ya kane cyo kuwa 2 Ukwakira 2002 n’icyemezo cy’Inama y’Abaminisitiri nimero gatatu cyo kuwa 11 Gicurasi 2011.
Kuba Minisitiri w’Intebe yaratangarije Abanyarwanda ku mugaragaro ko iyi kaminuza ya Gitwe yemewe n’amategeko, ibi byakuyeho urujijo n’urwikekwe rwakururwaga n’Abayobozi b’Inama y’Igihugu y’Abaforomo ubona mu by’ukuri batishimira ko habaho ishuri ryigenga ryigisha umwuga w’ubuforomo, ngo kuribo ISPG ni nka mukeba w’amashuri y’ubuforomo ya Leta bahagarariye, bityo rero nta rindi shuli ryigisha ubuforomo ryagombaga kubaho.
Abanyeshuli ndetse n’abafatanyabikorwa bashinze iryo shuli bariruhukije bakimara kumva ubusobanuro Minisitiri w’Intebe yahaye abadepite n’abasenateri. Basubije umutima mu nda ubwo bumvaga Minisitiri w’Intebe aherekejwe na Minisitiri w’ubuzima batangariza abadepite n’abasenateri ibikubiye muri ibyo byemezo by’Inama y’Abaminisitiri.
Ubundi ibikorwa by’abafatanyabikorwa(Private Sector) na Leta byari bikwiye gushyigikirwa n’abantu bose kuko biri muri gahunda za leta zo kwihutisha iterambere. Minisitiri w’Intebe yanasabye Minisiteri y’Uburezi na Minisiteri y’Ubuzima kwihutisha Itangizwa ry’ishami ry’ubuganga (Medicine Faculty) muri kaminuza ya Gitwe ISPG, bityo izo Minisiteri zigatanga uruhusa nta yandi mananiza kuko iryo shami ry’ubuganga muri ISPG rizunganira irisanzwe muri Kaminuza ya Leta i Butare.
Iri shami ry’ubuganga rikaba ryakemura ikibazo cy’umubare muto w’abaganga mu Rwanda kikabona igisubizo nk’uko mu byabajijwe n’abadepite n’abasenateri muri iyo nama yo kuwa 22 na 23 Werurwe 2012, ikibazo cy’umubare muto cyane w’abaganga cyagiye kigarukwaho kenshi, dore ko kugeza ubu Minisiteri y’ubuzima igomba kwitabaza abaganga b’abanyamahanga ndetse no mu buyobozi bw’ibitaro bya leta bakaba bitabazwa.
Ibyavugiwe mu nteko Nshingamategeko kuwa 22 na 23 werurwe byacishwaga kuri Televiziyo na Radiyo Rwanda, ubu akaba ari uburyo bwiza kuko abaturage barushijeho gukurikira ibyo abadepite n’abasenateri babahagarariye babavugira mu nteko.
{{Inkuru dukesha Jean Damascene Ntihinyuzwa ushinzwe Itangazamakuru muri ISPG Gitwe}}