Post
Isonga FC yatsinze umukino wa mbere muri shampiyona
{Ikipe Isonga FC igizwe n’abasore bakinnye Igikombe cy’ Isi cy’abatarengeje imyaka 17 muri Mexico yashyizwe mu cyiciro cya mbere yatsinze umukino wa mbere mu mikino 4 imaze gukina.}
Nyuma y’aho ikipe y’ igihugu Amavubi U17 iviriye mu mikino y’ Igikombe cy’ Isi, abenshi bibajije ikizakorwa kugirango aba bakinnyi bakiri bato bakomeze batere imbere muri ruhago. Mu birori byo kubakira, Protais Mitali wari minisitiri w’ urubyiruko, umuco na siporo yatangaje ko abo bakinnyi bazaguma hamwe kugirango bazamurwe mu ikipe y’ igihugu y’abatarengeje imyaka 20. Byaje gukorwa maze bashyirwa muri shampiyona y’ icyiciro cya mbere (Primus National Football League) ku izina ry’ Isonga FC.
Isonga FC yatsinzwe umukino wayo wa mbere n’ ikipe y’Amagaju FC igitego 1-0; mu mukino wa kabiri banganyije n’ ikipe ya Espoir FC 0-0, mu mukino wa gatatu batsinzwe n’ikipe ya Mukura VS 2-1.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Mutarama 2012, Isonga FC yakinnye umukino wa kane, itsinda ikipe ya Nyanza FC igitego 1-0 cyatsinzwe na Isaac Muganza.
Ikipe ya Mukura vs ikomeje kuza imbere by’agateganyo n’amanota 20, ikipe y’ Isonga fc iri ku mwanya wa 11 mu makipe 13. Imaze gukina imikino 4 ya shampiyona aho ifite amanota 4, Espoir FC na Nyanza FC ziza ku myanya y’ inyuma.
Primus National Football League izakomeza tariki ya 14 Mutarama 2012.
{{Uko imikino ya shampiyona iteganyijwe tariki ya 14 Mutarama 2012}}
APR FC vs La Jeunesse (Stade Mumena)
AS Kigali vs Etincelles FC (Stade de Kigali)
Amagaju FC vs Nyanza FC (Nyamagabe)
Marines FC vs Kiyovu Sports (Stade Umuganda)
Mukura VS vs Espoir FC (Kamena)
{{Tariki ya 15 Mutarama 2012}}
Rayon Sports v Police FC (Stade Amahoro)