Post
Iperereza ku ihanuka ry’indege ya Habyarimana rizamurikwa kuwa Kabiri
{Kuwa Kabiri tariki 10 Mutarama 2012 nibwo umucamanza Marc Trévidic n’abagize itsinda ry’impuguke yifashishije bazatangaza ku mugaragaro ibimenyetso byavuye mu iperereza bakoze ku ihanurwa ry’indege yari itwaye Juvénal Habyarimana tariki 6 Mata 1994. }
Ibyo bimenyetso bizatangazwa nyuma y’uko muri Mata 2010 abacamanza bashinzwe kurwanya iterabwoba Marc Trévidic na Nathalie Poux bari barashyizeho itsinda ry’impuguke rigizwe n’inzobere mu gupima imirongo, ibirari by’amasasu (balistique), ibiturika n’inkongi ( explosifs et incendie), n’inyurajwi (acoustique), kugirango bazakore isesengura ku cyerekezo cyaturutsemo ibisasu byo mu bwoko bwa missiles byarashwe iyo ndege, igikorwa gifatwa nk’imbarutso ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Muri Nzeli 2010, abacamanza Trévidic na Poux baje mu Rwanda mu rwego rwo gukomeza gukusanya ibimenyetso no kumenya ukuri ku byabaye ubwo iyo ndege yaraswaga. Kuri uyu wa Kabiri akaba aribwo impande zombi zirebwa n’ikibazo zizamurikirwa ibyavuye muri iryo perereza, cyane cyane ku byerekeye aho ibyo bisasu byarasiwe n’uwabirashe.

{{Impande zombi ntizumvikana ku warashe indege n’impamvu yabikoze}}
Ku ruhande rw’u Bufaransa, mu 2006 umucamanza Jean-Louis Bruguière yashinje bamwe mu ngabo zari iza RPF-Inkotanyi kuba aribo barashe iyo ndege, ndetse ashyira ahagaragara impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi 9 muri bo mu Kuboza 2010, bikaba aribyo byatumye u Rwanda rucana umubano n’u Bufaransa kugeza mu 2009 ubwo wasubukurwaga.
Raporo ya Bruguière yerekana ko ingabo za FPR zaturutse mu nzu intumwa za rubanda zakoreragamo (CND) zigacengera mu birindiro by’ingabo z’u Rwanda, maze zikarasira iyo ndege ku musozi wa Masaka uri mu burasirazuba bw’ikibuga cy’indege cya Kanombe.
Ku rundi ruhande, iperereza ryakozwe na Komisiyo yigenga y’u Rwanda yari ishinzwe gucukumbura ibyabaye ryerekana ko ibisasu byasandaje indege byaturutse mu kigo cya gisirikare cya Kanombe cyegereye ikibuga cy’indege, kandi ngo icyo kigo n’inkengero zacyo byari birinzwe cyane n’ingabo zari iza leta (Ex-FAR).
Raporo y’iyo komisiyo yitiriwe Mutsinzi yerekana ko ingabo za FAR zakoze icyo gikorwa hagamijwe kwikiza Habyarimana ngo kuko yagaragaje ubutagondwa buke ugereranyije n’abandi bategetsi batari bashyigikiye amasezerano y’Arusha yakorwaga hagati ya leta n’umutwe wa RPF- Inkotanyi.
Ubwo umucamanza Trévidic yasimburaga Bruguière, afatanije na Nathalie Poux basabye abahanga mu nzego zitandukanye kumenya icyerekezo iyo ndege yo mu bwoko bwa Falcon 50 yarimo, uko yari imeze mu kirere ubwo yaraswagaho, ubwoko bw’ibisasu bwakoreshejwe, ndetse n’uburyo bwose bwaba bwarakoreshejwe ngo iyo ndege iraswe. Ibyo byose bikaba byaragombaga kugereranywa n’imiterere y’aho hantu n’ubuhamya butandukanye bwatanzwe.
Mu gihe hagitegerejwe ibyavuye mu iperereza, impande zombi zifite icyizere ko akazi kakozwe n’umucamanza Trévidic n’ikipe ye kahinduye ibintu mu buryo bwiza ugereranyije n’ibyakozwe n’umucamanza Bruguière byakurikiwe no kubeshyuza no kwihakana ibyabavuzweho kwa bamwe mu bo yari yise ‘abatangabuhamya b’imena’.
{{Foto: AFP}}