Post
Ingoma i Rwanda (Igice cya IX)
{Nk’uko twabibateguje mu gice cya munani, tugiye kwinjira mu gice cy’amateka maremare y’iremwa ry’ingoma.}
Amateka n’imiterere y’Ingoma tukaba tugiye kuyava i muzi, tukazayagera i muzingo.Turacyari ku ngingo nkuru twise “Umwanya w’Ingoma.” izagenda igira ingingo nto nyinshi zizagenda zisobanura Ingoma n’umwanya yari ifite mu Rwanda rwo ha mbere.
Tukaba tugiye kurebera hamwe agace gato kitwa “Ikigereranyo cy’imvugo ku Ngoma”.
{{Ikigereranyo cy’imvugo ku ngoma}}
Kimwe n’ibindi birangamuco w’Abanyarwanda, ingoma nayo igira imvugo yayo yihariye iyikoreshwaho, igihe cyose bashaka kuvuga ibiyerekeyeho.
Dore zimwe mu mvugo mbonezamvugo zikoreshwa ku ngoma:
Gakondo y’imvugo ku ngoma:
{{Ijambo gakondo}} {{ Ijambo risanzwe}}
Umutagara Ingoma zigize umukino, umuriri
Gusiga ingoma Kuzitera amaraso y’inka ngo zitamungwa
Gukosha ingoma Kuzigura
Kuramvura ingoma Kuzibaza
Kurema ingoma Kuzibambaho uruhu
Kuremera ingoma Kuzikorera
Kururutsa ingoma Kuzitura
Gutaha Kuza kw’ ingoma
Kuzijisha Kuzibika (ahantu hegutse zagenewe)
Kuzibyarira Kuzitaba mu gitaka
Kuzibikira Kuzibika
Gukura Gusaza kwazo
Kurara Gusaduka iyo zikiri nshya
Kuribora Gusaduka iyo zikiri nshya
Kubyara Gutoboka
Kuzosa Kuzishyira ku gicaniro
Kurenga Kuvuga zikaraza iyo zashyushye
Gusuka Gutangira kuvuga
Gutuza Guceceka
Gutunga Kurangiza kuvuga
Gutungisha Kuvuza umurishyo wo kurangiza
Umurishyo utungisha Utuma barangiza kuvuza
Umurishyo ubukira Wa nimugoroba, usinziriza
Umurishyo Ubambura Wa mu gitondo, ukangura
Indamutsa Ingoma itanga bwakeye
Kuvuga urwunge Kuvugira icyarimwe kw’ingoma
Kubyukira Kuvuga bugicya
Kuvunura Guhindukira kw’ingoma
Gusegura Gushyigikira ingoma
Gutambira ingoma Kuzishayayira, kuzibyinira
Kurambagira Gutambagira by’ingoma
Gukuka Kuva mu ibarizo
Gukura Kujvana ingoma mu ibarizo
Imyari Ingoma zitarambara
Kuzambika Kuzishyiraho uruhu
Kwambara Kujyaho uruhu
Kogosha (ingoma) Kuyivuza ngo iveho ubwoya
Ingabe Ingoma igenga igihugu
Ibigamba Ingoma z’ibyegera by’ingabe
Kuzirika ukwezi Gufata igihe kw’Abiru
Uzirikisha Umutware w’Abiru
Kuzirika ingoma Kureka kuzivuza muri Gicurasi
Ingoma ziraziritse Ingoma ntizishobora kuvuga
Kuzirikisha Kuba umugenga w’Abiru
bafashe igihe
Gusibira umurishyo Kongera kuwuvuza
Amaboko y’ingoma Imikondo yazo
Urukamishirizo Aho ingoma zibikwa
Ikiraro cy’ingoma Aho ziba
Impuruza,intabaza Umurishyo w’urugamba
Umutimbo ,agatimbo Umurishyo ukanabikira
Gukura gicurasi Kwerera wa Kamena
I Gaseke kwa Cyilima Aho bakuriraga Gicurasi
Kubundisha ingoma Kuyihisha
Kunoshereza Kuvuza umamata, gahoro
Ngiyo rero imvugo karande ijyana n’ingoma; Imvugo igaragaza icyubahiro abakurambere bari afitiye umuco w’ingoma yari nk’ibendera ry’igihugu. Icyo gitinyiro cy’ingoma kikaza na none gushingira mu migani ivugwa na rubanda ku ntekerezo zabo zigenura ingoma.
Mu nkuru itaha ikubiye muri iyi ngingo nkuru “Umwanya w’Ingoma” tuzabageza inkuru ivuga “Imigani migufi ivugwa ku ngoma”.
Inganzo z’Abanditsi twisunze:
-Ingoma i Rwanda: (Padiri .SIMPENZWE Gaspard, 1992)
{{Umusizi NSANZABERA Jean de Dieu}}
{{Twandikire kuri:}} [email protected]