Post
Indyo yafasha ubwonko bwawe gukora neza
{Kugira ngo ibyo ukora bikeneye gutekereza bigende neza ni uko ugaburira neza ubwonko bwawe. Hari amafunguro yafasha ubwenge bwawe bitewe na vitamini zigiye zirimo n’ibindi bifasha ubwonko gukora neza.}
Amakuru dukesha urubuga rwa internet doctissimo.fr, avuga ko hari ubwoko 10 bw’amafunguro wafata agafasha ubwonko ndetse n’ubwenge bwawe gukora neza.
{{1. }} Amafi afasha mu kubaka za nerone ndetse no kuzisukura. Urugero ni nk’ayo mu bwoko bwa kamongo, sardine na makero.
{{2.}} Imboga (amashaza n’ibindi) bikubiyemo girikoze mu guha imbaraga ubwonko.
{{3.}} Imineke ikubiyemo vitamini 6 ikaba ifasha mu gutanga umutuzo mu bwonko. Ku muntu utarya imineke yafata ibinyomoro.
{{4.}} Umwijima (w’inka cyangwa w’inkoko) bikubiyemo vitamini B bigafasha ku bwenge bw’umuntu gukora neza. Ku muntu udafata umwijima yafata jambo.
{{5.}} Imbuto zitukura nk’inkeri n’izindi biri mu bwoko bumwe zitanga vitamini C zigafasha ubwonko kudahangayika.
{{6.}} Kokiyaje (coquillage, crevettes huîtres, palourdes); ibi ni ibiribwa biva mu nyanja bikungahaye kuri vitamini B12 na poroteyini bigafasha mu mikorere myiza y’ubwonko.
{{7.}} Amagi afasha mu kuba ubwonko buhora bwiteguye gukora neza. Ku muntu udafata amagi yafata amafi y’umweru.
{{8.}} Epinari ikubiyemo vitamini B9 ituma ubwonko bwibuka vuba.
{{9.}} Kakawo (cacao) n’ibiyikomokaho bifasha ubwonko bw’umuntu kugera ku bushake bw’imibonano mpuzabitsian ku buryo byoroshye ndetse bikaburinda umunaniro.
{{10. }} Avoka ikubiyemo vitamini E ifasha ubwonko kudasaza.
Uru rubuga rutangaza ko umuntu yakagombye no gukora imyitozo ngororangingo, kuruhuka ugasinzira; ibi byose bikaba byatuma ugira ubwonko buboneye.
{{Inkuru dukesha:}} UMUGANGA.com