Post
Incamake ku nkuru zibabaje zaranze 2011 mu Rwanda
{Umwaka wa 2011 dusoza mu ijoro ry’uyu munsi waranzwe n’ibintu bitandukanye byagiye bibaza abantu, ibyo tugiye kwibandaho akaba ari bimwe mu bikorwa by’ubwicanyi n’impanuka zitunguranye.}
{{Ubwicanyi}}
{{-}}Mu ntangiririro za 2011 tariki eshatu Mutarama mu Karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba, Umugabo witwa Ubyinanaryo Adrien w’imyaka 43 y’amavuko yivuganye umugore we amuziza kugurisha umurima yarangiza ntamuhe amafaranga yawugurishije, uyu mugabo akaba yarahise atabwa muri yombi akajyanwa kuri sitasiyo ya polisi yo muri aka karere.
{{-}}Muri iyi ntara kandi mu karere ka Rubavu tariki 10 Gashyantare 2011, umugabo witwa Ntawumenyumunsi Jean Bosco w imyaka 34 y’amavuko yatashye yasinze maze yadukira umugore we amuteragura ibyuma kugeza apfuye maze nawe ahita yiyahura. Abaturanyi babo batangaje ko yamujijije ko yamucaga inyuma.
{{-}} Muri Gashyantare kandi ubwo hari kuwa 23 mu mujyi wa Kigali ho mu karere ka Gasabo uwitwa Rugwizangoga Jean de Dieu w’ imyaka 37 y’ amavuko utuye mu Murenge wa Rutunga, yafatiwe mu cyuho agiye kwica umugore we Nyirantabaruye Violette bari bafitanye abana batatu ngo abone uko yishakira uwari inshoreke ye.
{{-}}Muri uku kwezi kwa Gashyantare kandi nibwo umunyeshuri wigaga mu ishuri ndererabarezi rya Kigali yiyahuye akoresheje umugozi w’amashanyarazi aho amakuru yavugaga ko uyu munyeshuri ashobora kuba yarabitewe n’uko yakuwe ku rutonde rw’abagombaga kurihirwa na SFAR.
{{-}} Mu karere ka Gasabo kandi hatawe muri yombi uwitwa Habanabakize Andrew w’imyaka 30 y’amavuko, kubera kwica uwo bashakanye;Mukankubito Chantal w’ imyaka 24, yarangiza agahisha umurambo we igihe kigera ku mezi atanu. Nawe akaba yariyemereye ko yamwishe mu kawa cumi ku mwaka wa 2010.
{{-}}Muri Gasabo kandi ahitwa ku Kinamba mu mugezi wa Rwanzekuma ugabanya Umurenge wa Gisozi n’uwa Kacyiru, hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka nka 22 wari uri mu mufuka uboshye amaboko n’amaguru.
{{-}}Mu mpera z’uyu mwaka kandi tariki 2 Ukuboza mu karere ka Gasabo ahitwa i Gasogi umugabo yaguye mu musarani w’ikigo cya ‘Collège de l’Espoir de Gasogi’ amaramo iminsi itatu atarabasha gukurwamo, avamo ku munsi wa kane yaramaze gupfa.
{{-}} Mu karere ka Huye ho mu ntara y’Amajyepfo tariki 14 Werurwe umugabo w’imyaka 52 witwa Ruzima Damascene yishe abantu batatu abatemaguye, muri bo harimo umukobwa we w’imyaka 22 , umugore we n’umuturanyi we.
{{-}} Muri iyi ntara kandi mu karere ka Nyanza umusore w’imyaka 18 yishe se amuziza gushaka kugurisha ubutaka akabuha inshoreke ye.
Uyu mugambi akaba yarwucuranye na nyina na mushikiwe mukuru.
{{-}}Ku itariki 27 Girurasi Mu karere ka Rwamagana ho mu ntara y’iburasirazuba umugabo witwa Murereshimana Donatien yiyemere ko yishe umugore we kubera amakimbirane bari bamaze igihe bafitanye.
{{-}}Muri aka karere Murenge wa Kigabiro; tariki ya 3 Nzeri; hiciwe umusore w’imyaka 26 witwa Mwizerwa Vedaste. Uyu musore yishwe urupfu rw’agashinyaguro kuko yishwe anizwe akananogorwamo amaso. Uyu musore akaba yarishwe n’abantu batazwi.
{{-}} Mu karere ka Bugesera muri iyi ntara umugabo Jean Damascene w’imyaka 35 yishwe n’umugore we Mukaminega Festianette w’imyaka 27 amukubise umuhini inyuma mu mutwe ahagana mu cyico, amusiga ari intere.Jean Damascene yahise ajyanwa ku bitaro bya Nyamata gusa nyuma azakuhapfira kubera ibikomere bikabije yari afite mu mutwe.
{{-}}Mu karere ka Ngoma muri iyi ntara y’Iburasirazuba, kuwa karindwi nyakanga umugabo yadukiriye abantu batanu arabatemagura babiri barapfa batatu bajyanwa mu bitaro, akaba yarabatemye ubwo bari baje gutabara umugore we wari urimo gukubitwa.
{{-}}Muri iyi ntara kandi ahitwa Nyagatare umugore yagize ishyari bituma yica urujinja rwa muceba we, kuko umugabo we yari amaze kumuharika.
{{-}}Muri Nyabihu ho umugore yivuganye umugabo we bari bari bamaranye imyaka 15 akoresheje icyuma, avuga ko icyatumye amwica ari uko yari yaramujujubije amubwira ko amuca inyuma.
{{Impanuka z’ibirombe n’inkuba}}
{{-}}Tariki 26 Kamena , mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba inkuba yarakubise ihitana abana batatu abandi icumi barakomereka biturutse ku imvura nyinshi yari yibasiye aka gace.
{{-}} Kuri 25 Kamena kandi mu ma saa sita z’ijoro imvura nyinshi ivanze n’imiyanga yahitanye abantu babiri batuye mu Kagali ka Mutamwa, Umurenge wa Gahengeli mu Karere ka Rwamagana, Intara y’Iburasirazuba,bakubiswe n’inkuba bagahita bapfa.
{{-}}Mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu kandi ikirombe cyararidutse gihitana abana batatu bari baje gushaka umucanga wo gukora amatafari yo kubakisha amazu yabo.
{{-}}Muri aka karere kandi inkangu yaturutse ku imvura nyinshi yahitanye abantu bagera kuri 14. Muri aba bantu harimo abana icumi n’umugore w’uwitwa Nzamuhabwanimana Jean Samascene. Mu muryango w’uyu mugabo nta muntu n’umwe warokotse.
{{-}}Uwitwa Habarurema w’ imyaka 38 y’ amavuko yahitanywe n’impanuka yatewe no kurindimuka kw’ ikirombe cy’ ahacukurwa gasegereti, mu Kagari ka Rukore, Umurenge wa Cyabingo ho mu Karere ka Gakenke ho mu ntara y’Amajyaruguru.
Muri uyu mwaka kandi hagiye hagaragara abakobwa n’abagore batandukanye bagiye babyara abana bakabata, bakabaniga abandi bakabajugunya mu misarani.