Post
Imvaho nshya ibimburiye ibindi gusohoka buri munsi
{Ku nshuro ya mbere mu mateka y’itangazamkuru ryandika mu Rwanda Ikinyamakuru cyandika kinyarwanda “Imvaho nshya” guhera kuri uyu wa 3 cyatangiye gusohoka buri munsi.}
Ubusanzwe iki kinyamakuru cyasohokaga inshuro 3 mu cyumweru nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi mukuru w’agateganyo wa ORINFOR Willy Rukundo avuga ko byari bigamije kugeza amakuru ya buri munsi ku basomyi kuko ikinyamakuru kibaye ikinyamakuru cya 2 mu gusohoka buri munsi mu Rwanda nyuma y’icyandikwa mu cyongereza The New Times.
Iki kinyamakuru ngo kizajya kigera ku mihanda yo mu gihugu hose I saa kumi n’ebyiri ( 6h00) za buri gitondo.
Ubwo Umunyamakuru wa Radio Rwanda yageraga mu icapiro rya ORINFOR ahasanzwe hacapirwa iki kinyamakuru yasanze numero y’uyu munsi yamaze gucapwa, kandi yageze no ku isoko, ahagurirwa ibinyamakuru hatandukanye, ikintu abasomyi babonaga bwa mbere n’interuro iri ku rupapuro rw’imbere ku mvaho nshya y’uyu munsi, ivugako yatangiye gusohoka buri munsi.
Umwe mu basomyi wari umaze kuyigura yavuze ko iyi gahunda imushimishije cyane. Naho Bugingo Fidele ukorera Imvaho Nshya, yemeza ko nk’abanyamakuru babona nta kibazo bibateye, kuba bazajya basohora ikinyamakuru buri munsi, kuko bigiye gutuma bongera imbaraga mu kazi kabo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ORINFOR Willy Rukundo avuga ko ubuyobozi bwa ORINFOR bufite inshingano yo kugeza ku baturage amakuru ku gihe agamije kubajijura.
Ati: “ubu Umunyarwanda nazajya abyuka buri gitondo azajya ahura n’amakuru yiriwe avugwa ku Isi hose kandi n’abacuruzi nabo bifuza kwamamaza ngo nabo Imvaho nshya yaje kuborohereza gutambutsa ubutumwa bwabo uko babyifuza”.
Imvaho nshya, yatangiye mu mwaka w’1958, kuva icyo gihe kugeza mu muw’ 1994 kitwaga imvaho, nyuma y’umwaka w’1994 nibwo cyatangiye kwitwa Imvaho Nshya.
{{Inkuru dukesha ORINFOR}}