Post
Impeta ya miliyoni 70 z’amadorari yageze ku isoko
{Nk’uko dusanzwe duha ijambo abasomyi ba IGIHE, uyu munsi twahaye umwanya uwitwa Jean Bosco Mutibagirana wifuje kutugezaho inkuru y’impeta ifite agaciro ka miliyoni 70 z’amadorali yageze ku isoko.}
{ {{U Busuwisi:}} } {Impeta ikoze muri diyama ifite agaciro k’amadorari agera kuri miliyoni 70 z’Amerika yageze ku isoko.}
Urubuga rwa internet amog.com ruvuga ko iyi mpeta yakozwe n’itsinda ry’abakozi bo mu ruganda rwitwa Shawish rwo mu gihugu cy’ u Busuwisi, kuyikora bikaba byatwaye umwaka wose ndetse ikaba imaze kugera ku isoko.

Iyi mpeta ifite agaciro kanini ugereranyije n’ibintu byinshi ushobora kubona hano mu Rwanda kuko amadorari miliyoni 70 y’amanyamerika angana na miliyari 42.350.000.000 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibaze nawe kwambara aya mafaranga ku rutoki!
Iyi mpeya ifite garama 150 ikaba iciye agahigo ugereranyije n’izindi, harimo ifite garama 18 Beyonce yahawe na Jay-Z n’indi yari izwi cyane ifite garama 30 Nyakwigendera Elizabeth Taylor yahawe na Richard Burton.
Gukora iyi mpeta hifashishijwe ubuhanga buhanitse bita laser mu gucukura iri buye rya diyama, kugirango rigire ishusho y’impeta baritunganyije mu buryo rimera nk’impeta dusanzwe tubona zambarwa ku ntoki batagize icyo bahindura ku bigize iyi feza.