Post
Impamvu abanyamahanga bakina mu Rwanda barusha Amavubi umupira
{Uwarebye umukino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi ubwo yakinaga n’ikipe yari igizwe n’abanyamahanga bakina mu Rwanda, ntiyabuze guhita abona neza ko abanyamahanga bakina mu Rwanda bari ku rwego rwo hejuru kurusha abakinnyi b’Abanyarwanda.}
Ibi ndabihera ku kuntu ikipe y’u Rwanda imaze igihe kirekire iri kumwe yanganyije n’iyo kipe y’abanyamahanga igitego kimwe kuri kimwe mu gihe byari ubwa mbere abo banyamahanga bahurira mu ikipe imwe.
Uwakumva igitego kimwe kuri kimwe yakeka ko amakipe yanganyaga umupira, ariko muri rusange byagaragaye ko abanyamahanga barushije Amavubi byaba mu gusatira izamu, mu kwiharira umupira no mu kuwuhanahana.
Gusa ibitego byo byarabarumbiye kuko mbere y’uko Ndayishimiye Jean Luc ava mu izamu agasimburwa na Emery Mvuyekure, yabanje gukuramo imipira yabo ikomeye myinshi ndetse n’indi yanyuraga ku mpande z’izamu, ndetse biri no mu byatumye asimburwa nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune.
Nibyo koko hari abakinnyi basanzwe bamenyerewe mu Mavubi nka Meddie Kagere, Sina Gerome, Mugiraneza Jean Baptiste , Ndoli Jean Claude, Frederic Ndaka, Tibingana Charles, Buteera Andrew, Emery Bayisenge, Haruna Niyonzima na Nshutinamagara Ismail, batagaragaye muri uwo mukino kubera impamvu zitandukanye ariko se?
Ariko se, n’abasanzwemo ugendeye ku mukinnyi ku giti cye ko wabonaga barushwa n’abo banyamahanga? Ikipe y’abanyamahanga kandi nayo yaburaga abakinnyi benshi kuko mu bari bitezwe kuza nka Kaze Gilbert, Mbanza Hussein Sebalinga Mike na Kadogo Alimas, bakina muri Police FC ukongeraho abakinnyi ba Mukura Shaaka Robert na Sebera Mike, n’abandi, bose ntibagaragaye muri uwo mukino.
Ibi bivuze ko impande zose zaburaga abakinnyi kandi bakomeye. Ikindi ni uko abakinnyi bakinnye uyu mukino ku ruhande rw’abanyamahanga sibo bonyine bakomeye hano mu Rwanda kuko no kubatoranya byakozwe mu gihe gito kandi barabanzaga bagasaba ikipe niba izamurekura, ikipe nayo igasaba umukinnyi kugira ngo yemera gukina uwo mukino, bivuze ko hari benshi bakomeye batitabajwe.
Ubaze umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda, si na 1/3 cy’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina mu Rwanda. Bivuze ko Abanyarwanda bakiri benshi cyane muri shampiyona y’u Rwanda kandi ni nako bigomba kugenda.
Hano icyo nshaka kuvuga ni uko, niba abanyamahanga bakeya bashobora gushyirwa hamwe umunsi umwe bagatsinda ikipe imaze igihe yitoreza hamwe, harafashwe umwanya munini wo kuyotoranya, ibyo ntibigaragaza ko abanyamahanga bafite ingufu cyane kurusha abanyarwanda muri ruhago?
Dore bimwe mu bituma abo banyamahanga barusha abanyarwanda. Iyo witegereje usanga bamwe mu bakinnyi Amavubi yitwa ko agenderaho, hari igihe usanga mu makipe bakinamo batabanza mu kibuga kandi bagasabwa ko babanze mu Mavubi.
[Kanda hano ukomeze usome inkuru irambuye kuri intsinzi.com->http://intsinzi.com/index.php?option=com_content&view=article&id=509:impamvu-abanyamahanga-bakina-mu-rwanda-barusha-amavubi-umupira-isomo-ni-irihe&catid=38:fp-rokstories]