Post
Imitwe yakuye Kadhafi ku butegetsi yatangiye gukozanyaho
{Kuva kuri uyu wa Kabiri, imitwe itandukanye yakuyeho ubutegetsi bwa Muammar Kadhafi yatangiye kurwana hagati yayo mu murwa mukuru Tripoli kubera ubwumvikane buke.}
Nk’uko bitangazwa na AFP, umwe mu mitwe yari isanzwe ikorera muri Tripoli n’undi mutwe wafashije mu ifatwa rya Tripoli ariko wari usanzwe ukorera i Misrata yatangiye gukozanyaho mu mirwano ikomeye cyane, aho bakoreshaga imbunda nini, za gerenade ziraswa (rocket-propelled grenades), n’ibisasu birasa indege.
Intandaro y’iyo mirwano ni uko kuri ubu imitwe iturutse mu bice bitandukanye by’igihugu yafatanyije mu gukura umujyi wa Tripoli mu maboko y’izari ingabo za Kadhafi iri kurangwa n’ubwumvikane buke hagati yayo kuko bose bashaka kugira uruhare rukomeye mu buyobozi bw’igihugu.
Si ubwa mbere mu mitwe yarwanyaga Kadhafi hagaragaye ibibazo nk’ibyo, kuko mu kwezi kwa Nyakanga 2011 Gen. Abdel Fatah Younès wari umuyobozi mukuru w’ingabo zarwanyaga Kadhafi yishwe azira ubwumvikane buke hagati ye n’abari bamwungirije. Ikindi cyavugwaga muri icyo gihe ni uko abarwanya Kadhafi nibaramuka bafashe ubutegetsi hazabaho ibibazo hagati y’abaturuka mu turere n’amoko atandukanye, ibintu bitabagaho mu gihe cya Kadhafi.
Mu rwego rwo gukura urungabangabo mu gisirikare, abayobozi bakuru ba CNT bafashe icyemezo cyo gushyiraho umuyobozi mukuru mushya w’ingabo, ariwe Gen. Youssef Mangoush. Uwo mugabo yahoze ari umwe mu byegera bya Kadhafi, aza kwitandukanya nawe mu myaka 10 ishize, mu ntambara akaba yari ku ruhande rwa CNT.